Dj Marnaud umaze kwamamara mu kuvanaga umuziki yavuze ko atari umutinganyi ndetse ahishura ko mu bimuranga akururwa n’abakobwa bafite ikibuno kinini.

Dj Marnaud yagize icyo avuga ku butinganyi bumuvugwaho

Mugisha Gatera Arnaud uzwi nka DJ Marnaud, ni umwe mu bavanzi b’umuziki nyarwanda babigize umwuga aho kuri ubu ari umwe mubakora uyu mwuga bahagaze neza mu ruhando rwa muzika nyarwanda, nyuma yo gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Active na Dj Pius.


Nyuma yibi bikorwa bitandukanye mu cyumweru gishize abantu batunguwe no kubona ifoto ye yambaye nk’inkumi [agakabutura kagufi k’umweru n’agapira k’amaboko magufi, yarengejeho igisa n’ikanzu ko kuranana y’abakobwa ] ku buryo utari kwitegereza neza yari kugira ngo ni umukobwa.

Bamwe batangiye kuvuga ko ibikorwa by’ubutinganyi ari nabyo byamuhaye bimwe mu bintu by’agaciro afite birimo imodoka ya Benz, akabari kitwa Marnaud’s Bar n’inzu atuyemo, gusa mu ijoro ryashize yabihakanye yivuye inyuma.

Mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram yahakanye ibyo kuba aryamana n’abo bahuje igitsina ndetse ahishura ko akururwa n’abakobwa bafite ibibuno binini.

Dj Marnaud yagize icyo avuga ku butinganyi bumuvugwaho

Ati “Nkunda umukobwa w’igikara, uteye neza. Aho ngira intege nke ku mukobwa ni ku kibuno. Iyo ufite ikibuno birankurura cyane. Mwiyumvamo na Marnaud’s Bar nayitanga.”

Yongeyeho ko ntamukunzi agira.

Abajijwe aho akomora imitungo atunze yasubije ko abikesha kwizigamira kuko nibura mu kazi akora nibura ijoro rimwe bamuhemba Ibihumbi 500frw cyangwa miliyoni imwe y’amafaramga y’u Rwanda  bityo ngo akaba aribyo byamufashije kwigurira bimwe mu bintu abantu babona atunze.

Twakwibutsa ko Uyu musore yatangiye kwamamara mu 2017 acuranga mu tubari dukomeye dutandukanye no mu bitaramo nk’icyitabiriwe n’umuhanzi Mr Eazy aho kuri ubu afite itsinda ry’aba DJz bakorana mu kiswe Dream Team Dj aribo DJ Miller, DJ Toxxky na Dj Jullz.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU