Don Moen yasabye abahanzi bo muri Uganda kujya baririmba indirimbo bahumekewemo n’Imana birinda ibikorwa byo gushishura ibihangano byabandi.

Don Moen yagiriye inama abahanzi bakora injyana zo guhimbaza Imana

Kuri uyu wa 8 Gashyantare nibwo umuhanzi w’icyamamare ku isi mu injyana ya Gosper Don Moen azaririmbira abakunzi be batuye mu gihugu cya Uganda mu kiswe ‘Kampala Praise Fest 2019’ aho ku ikubitiro mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagiriye Inama abahanzi bakora injyana yo guhimbaza Imana ko bakwirinda gushishura ibihangano byabandi.


Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabaye taliki ya 7 Gashyantare 2019 yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye Mestil Hotel iherereye i Nsambya aho yasabye abahanzi ba Gospel gukora no gushyira hanze indirimbo bahawe n’Imana, birinda gukora indirimbo zakozwe n’abandi. Yongeyeho ko kwandika indirimbo ifasha abantu birenga intekerezo n’amarangamutima bya muntu, abagira inama yo kuba mu nzira z’Imana.

Don Moen yagiriye inama abahanzi bakora injyana zo guhimbaza Imana

Biteganyijwe ko Don Moen azataramira abakunzi be batuye muri Uganda taliki ya 8 Gashyantare 2019. Si ubwambere uyu muhanzi ageze muri Uganda aho mu mwaka wa 2004 yakoze igitaramo kiswe Don Moen Live in Kampala’ aho cyabereye kuri  Serena Hotel kuya 01 Kamena 2014 ndetse na tariki 02 Kamena 2014 aho cyabereye mu mbuga ya Makerere University.

IREBERE VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE URI IMANA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU