Umuhanzi w’ikirangirire ku isi Don Moen yatangaje ko kuririmbira abantu badakijijwe ntacyo bitwaye, avuga uburyo yaririmbiye abantu mu kabari akahava bose bafashijwe  

Don Moen yatangaje uburyo yaririmbiye abantu mu kabari akahava bose bafashijwe

Don Moen yavuze ko kuririmbira abantu badakijijwe ntacyo bitwaye kandi abikunda aho yaboneyeho guhishura ko hari akabari aherutse kuririmbiramo akahava bose bakijijwe.

Umuhanzi w’icyamamare ku isi Donald James uzwi nka  “Don” Moen” ni umuhanzi umaze kubaka izina mu njyana zo guhimbaza Imana ku isi aho kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 9 Gashyantare 2019 yageze I Kigali aho aje kuhakorera igitaramo cyo kuramya no guhimbaza.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Don Moen yatangaje byinshi byerekeje umuziki we n’ubuzima bwe bwite aho yavuze uburyo yabayeho yumva ko atakorera Imana gusa umuryango we ukamuhanurira umubwira ko azavamo umuhanzi w’icyamamare ku isi gusa we ntabyemere.

Yaboneyeho no kubwira abahanzi bakora injyana ya Gospel Music gushikama mu mwuga wo kuramya Imana, kuba mu itorero ryiza rifasha mu murimo wabo ndetse no kugira inshuti nziza zijya inama.

Ati “Guma ku birenge byawe, ugume mu itorero ryiza, ukorane n’umuryango wawe, ukomeze inshuti zawe za buri munsi, kandi ukomeze gukora cyane. Ntabwo bivuze ngo ukore indirimbo imwe cyangwa se alubumu imwe ahubwo bisaba gukomeza kugira ngo umenyekane. Ibindi ubirekere Imana.”

Don Moen ngo ntatinya kuririmbira abantu badakijijwe

Yahishuye ko kuririmbira abadakijwe nta kibazo kirimo kuko bituma nabo bumva ubutumwa bwiza bw’Imana. Yatanze urugero avuga ko mu minsi ishize yatembereye mu kabyiniro n’umuryango we bagirana ibihe byiza.

Ngo umwe mu bari bayoboye ibirori yaje kuvuga ko bari kumwe n’umuramyi amusaba kujya ku ruhimbi. Ngo bavuga izina rye yumvaga atari we bavuze, yageze ku ruhimbi aririmba indirimbo ye ‘God will make a way’ abari aho baracyizwa.

Ati “Ni byiza, nkubwije ukuri ndabikunda. Nta kibazo mba mfite kuba umuntu yambwira ko atankunda, ukwiye kumva uwo muntu udakijijwe.”

Don Moen yatangaje uburyo yaririmbiye abantu mu kabari akahava bose bafashijwe

Ashimangira ko bagize ibihe byiza by’urukundo, ndetse umwe mu basore aramwegera amubwira ko yishimye. Yashimangiye ko kuririmbira abadakijijwe bitanga amahoro kuri bo. Ku bijyanye no gukorana indirimbo n’abandi bahanzi, avuga ko bihera ku bushuti nyuma bakagirana ibiganiro biganisha ku gukorana indirimbo.

Twakibutsa ko uyu munsi aribwo araza gukora igitaramo kimaze igihe cy’amezi ane cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’ azakorera muri Kigali Exhibition and Village Center ahazwi nka Camp Kigali kuri iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 kuva ku isaha ya saa 6 z’umugoroba.

IREBERE VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE URI IMANA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU