Kumenya gukoresha Google Search ntabwo ari ibintu bigoye, ntanubwo bisaba kubyiga. Ibi bituma benshi bibwira ko ntakindi kirenze kuri ibi, Google nayo ntabwo yivuna ikwereka uko uyikoresha, icyo gusa ishaka ni uko umuntu uwo ariwe we wese kuri level yaba ariho iyo ariyo yose ayikoresha nta mbogamizi.

Nyamara hari byinshi wayikoresha, kandi bikagufasha kubona icyo ushaka mu gihe gito gishoboka.


1. Koresha utwuguruzo n’utwugarizo (quotes) maze ushakishe interuro uko yakabaye.

Dore ibintu 10 utaruzi ku mikorere ya Google

Ubusanzwe iyo ushakishije interuro kuri Google, Google ikuzanira results zirimo amagambo agize iyo nteruro. Ariko iyo ukoresheje utwugarizo ikuzanira results zirimo iyo nteruro gusa.

2. Koreshesha akanyenyeri (*) mu twugarizo ku ijambo ushidikanyaho.Dore ibintu 10 utaruzi ku mikorere ya Google

Wenda tuvuge ko urimo gushaka lyrics z’indirimbo, ariko ukaba ushidikanya ku ijambo runaka, ushobora gukoresha akanyenyeri kuri iryo jambo ku buryo Google yarisimbuza irindi jambo mu gihe iryo ritabonetse.

3. Kuresha akamenyetso ko gukuramo (-) ku magambo utifuza.

Tuvuge wenda ko urimo gushaka ikintu runaka, Google igakomeza ikuzanira ibyo udakeneye, ushobora gukoresha tire (-) imbere y’ijambo udashaka ko igarura. (Urugero: abahanzi nyarwanda -bakize).

4. Shakisha kuri website imwe gusa.

Ushobora gukoresha “site:”, ukabaza kugushakira kuri iyo website gusa. Niba ushaka kubona inkuru menyabyinshi.com yanditse zirimo ijambo “indirimbo” ushobora kwandika: “indirimbo site:menyabyinshi.com”.

5. Koresha “define” maze ubone ubusobanuro bw’amagambo

Urugero (define imbwa) 😂 😂

6. Shakisha site isa n’indi.

Ushaka nko kugereranya ibiciro cg se kureba site nziza wakoresha ikora bimwe n’indi usanzwe uzi, ushobora gukoresha “related:website”. (urugero: related:whatsapp.com)

7. Google ishobora kugukorera imibare.

Ushobora kuyikoresha nka calculatrice cg se ukayibaza ibibazo bijyanye na science. (urugero: 5 * 4 + 100, avogadro’s constant) ushobora kandi no kwandika ijambo “calculator” maze ikaguha calculator ukoresha.

8. Kuvunja amafaranga no guhindura ingero z’uburebure.

Wari uziko ushobora kubaza google idorari 1 rihagaze angahe cg se uko mile imwe ingana mu birometero. (urugero: 1 USD to RWF, 1 mile in km).

9. Shaka ubwoko runaka bwa file (fichier).

Ushobora kubwira google kukuzanira pdf gusa cg ubundi bwoko bwa fichier wifuza, ukoresheje filetype. (urugero: javascript tutorial filetype:pdf)

10. Gukora amakosa mu myandikire ntacyo bitwaye.

Google ikoresha technique yitwa “Fuzzy Search” ku buryo nubwo ijambo ryaba ryanditse nabi igerageza gushaka irindi byenda gusa. Ntukagire ikibazo mu gihe utazi neza uko ijambo ryandikwa.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU