Mu munota umwe biri bugutware usoma iyi nkuru, impinja 250 ziraba zimaze kuvuka, abantu 107 baraba bamaze kwitaba Imana, inkuba 360 ziraba zikubise ku isi hose, ariko ibi ni bike muri byinshi tugiye kurebera hamwe mu bibera ku isi mu gihe cy’amasegonda 60.

Dore ibintu biba bibaye mu munuto umwe ku isi

Waba uri umwe mu bantu bakunda kwibaza ibiba bimaze kubera ku isi mu gihe runaka? Niba utari usanzwe ubyibaza ndatekereza ko ubu uhise ugira amatsiko menshi yibiba bibereye ku isi mu gihe kingana n’umunota 1.


Mu gihe kingana n’umunota umwe ku isi haba hamaze kubera ibintu byinshi nk’uko ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwabigaragaje ariko turagaruka kuri bimwe muribyo.

Mu burima busanzwe

Buri mwaka miliyoni nyinshi z’ubushakashatsi zikorwa n’abahanga mu ibarurishamibare, abahanga muri siyansi(scientists), inzobere n’abandi banyuranye. Ubunini bw’imibare iba yavuyemo byagorana kwiyumvisha ibibera ku  isi ariko tugiye kurebera hamwe ibibera ku isi nibura mu munota umwe kugira ngo ugire ishusho y’ibibera ku isi mu gihe nibura cy’isaha, umunsi, icyumweru,…

Mu munota umwe impinja 250 ziba zimaze kuvuka ariko 113 zikaba zivukiye mu bukene.

Abantu 116 baba bamaze gushinga urugo nk’uko ubushakashatsi umuryango w’abibumye wakoreye ku migabane yose y’isi bwabigaragaje. Ni ubushakashatsi bwiswe ‘Marriages and crude marriage rates, by urban/rural residence: 2002 – 2006/Mariages et taux bruts de nuptialité, selon la résidence, urbaine/rurale: 2002 – 2006’.

  • Muri abo bana baba bamaze kuvuka, 15 baba bavukanye uburwayi bunyuranye cyangwa ubumuga nk’uko imibare yatangajwe na Online Eductaion ibigaragaza.

Mu munota umwe abantu ibihumbi 83.300 nibo baba bamaze gukora imibonano mpuzabitsina nkuko Atlas of Human Sexual Behavior ibitangaza. Udukingirizo 9.500 nitwo tuba tumaze gucuruzwa ku isi hose nkuko New York Magazine yabitangaje.

Mu munota umwe gusa, Oprah Winfery ukora ikiganiro cya Oprah Winfrey Show akaba n’umwe mu bagore bavuga rikijyana ku isi, aba yinjije amadorali ya Amerika 523(436.705 FRW), mu gihe umuryango uciriritse muri Amerika uba winjije 0.096 (80 FRW) nk’uko Business Insider yabitangaje mu nkuru igira iti ‘Incredible Things That Happen In 60 Seconds On Earth’.

Mu munota umwe, umuntu umwe wize ibijyanye na mudasobwa(IT Career)  ukorera muri Amerika yinjiza amadorali  ya Amerika angana na 0.13(108 FRW) naho ukora akazi nk’ake mu gihugu cy’Ubuhinde akinjiza 0.025 $( 20 FRW).

Mu munota umwe, umuntu ukora mu ruganda rwa Nike muri Vietnam aba yinjije  $0.0014( 1 FRW), muri uwo munota uruganda rwa Nike rwo ruba rwinjije $36(30.479 FRW).

Mu munota umwe, utugunguru 55 .757 tw’ibikomoka kuri Petroli tuba tumaze gukoreshwa.

Mu munota umwe, inkuba 360 ziba zimaze gukubita naho imitingito 5 imaze kuba ku isi hose.

Mu munota umwe abantu 9 baba bamaze kwandura agakoko gatera SIDA, abantu 107 baba bamaze gupfa, muri abo 18 baba bishwe n’inzara.

Mu munota umwe abantu 3 baba bamaze kwicwa na Sida, 16 baba bamaze guhitanwa na kanseri zinyuranye, 2 bishwe na Malariya, 209 bishwe n’igaruka z’itabi, 5 bishwe n’inzoga. Muri uwo munota abantu 2 baba bamaze kwiyahura, mu muhanda habaye impanuka nibura 3.

Nubwo wenda nta mpano ukunda guhabwa ariko icyo wamenya ni uko impano (gifts), 150.184 ziba zimaze gutangwa mu munota umwe gusa ku isi yose.

Mu munota umwe abantu 48.000.000 nibo baba bari guhamagarana (Phone calls), naho amafoto 722.504 akaba ariyo yifotozwa mu gihe cy’umunota 1.

Litiro 45.632 za ‘Wine’ nizo ziba zimaze kunywebwa mu munota umwe.

Mu munota umwe, imitima y’abantu 7.150.000.000 iba imaze gutera nk’uko imibare ya United States Census Bureau yabigaragaje.

Mu munota umwe, kuri internet naho haba hakorewe ibintu byinshi

Résultat de recherche d’images pour “what happens in the world in one minute”

Mu nkuru ikinyamakuru Excelacom cyashyize hanze muri Gashyantare 2016, ifite umutwe ugira uti ‘2016 UPDATE: WHAT HAPPENS IN ONE INTERNET MINUTE?’, cyagaragaje ibintu biba bibereye kuri internet mu gihe cy’umunota umwe.

    • Abantu 701.389  baba bamaze kwinjira muri konti (logins)zabo kuri Facebook.
    • Ubutumwa bwa emails  miliyoni 150 buba bumaze koherezwa.
    • Amafoto 527.760 aba amaze guhererekanywa kuri Snapchat.
    • Applictions 51.000 ziba zimaze kuba ‘downloaded’  kuri store ya Apple.
    • Ubucuruzi bw’ibintu bifite agaciro kangana na  $203.596 (170.002.660 FRW) buba bumaze gukorerwa ku rubuga rwa  Amazon.com
    • Mu munota umwe haba hamaze gufungurwa konti  zirenga 120 za  Linkedin
  • Ubutumwa 347.222  buba bumaze kwandikwa kuri Twitter.
  • 28.194  nizo ‘posts’ ziba zimaze gushyirwa kuri Instagram.
  • 38.052 niyo masaha  umuziki uba umaze kumvirwa kuri Spotify.
  • Miliyoni 2.4  nibyo bintu biba bimaze gushakirwa kuri  Google.
  • Views’ miliyoni 2.78 z’amashusho nizo ziba zimaze kurebwa kuri Youtube.
  • Mu munota umwe gusa, ubutumwa miliyoni 20.8 buba bumaze guhererekanywa kuri WhatsApp.
  • Mu munota umwe abantu 22 baba bamaze gukurikira (Follow) umuhanzi Justin Bieber kuri Twitter.

Urubuga First to Know narwo rwakoze icyegeranyo cy’ibiba bimaze kuba mu munota umwe, mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘15 Shocking Things That Happen Every Minute Around the World’, cyasanze

  • Inkuru 7 ziba zimaze kwandikwa ku rubuga rwa Wikipedia mu munota umwe gusa.
  • Ibitabo 15 biba bimaze gushyirwa hanze.
  • 1.875.000 nibo bantu baba bagize ikintu bakunda(likes) kuri facebook mu munota umwe.
  • Facebook itangaza ko nibura amafoto 243.000 ariyo aba amaze gushyirwa kuri uru rubuga nkoranyambaga.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU