Benshi mu bagabo usanga bahorana urwicyekwe mu gihe bamaze gutera akabariro bacyeka ko baba batitwaye neza mu buriri ngo bashimishe abagore babo ntibagere ku ndunduro y’ibyishimo, nyamara hari ibimenyetso simusiga bizakwereka ko umugore wawe yaryohewe yishimye.

Dore ibintu bizakwereka ko umugore wawe yaryohewe n’igikorwa cyo gutera akabariro

Ubusanzwe umugabo cyangwa umugore arangiza mu gihe ageze ku byishimo byo hejuru igihe ari mu gikorwa cyo gutera akabariro.

Nk’uko bizwi neza ko igitsina cy’umugabo cyafashe umurego iyo gisohoye aribwo tuvuga ko arangije, umugore we ubibwirwa n’uko Critoris (Rugongo)ye isa n’isubiyeyo uburambarare bwayo bukagabanyuka.

Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, iyi Critoris iba yahagurutse nk’uko igitsinagabo bikibaho noneho mu myanya y’imbere y’igitsina ikikanyaga maze umugore akumva utuntu tumuzamutsemo.

Ako kanya umutima uhita utera n’amaraso agatembera cyane imitsi igasa n’ibyimbye bitewe na bya byishimo bidasanzwe byo hejuru.

Ibi kandi si ibintu bidasanzwe kuko umubiri w’umugore uvubura imisemburo witwa endorphine ukaba n’ubusanzwe utera ibyishimo by’umubiri no mu buzima bwa buri munsi.

Ibyo bigafatwa nka nyirabayazana yo kuzana amazi rimwe na rimwe ibi byishimo bikaba byakurikirwa no gutera akaruru ku bagore bamwe, kurira, ku niha, kunosha uwo bakorana imibonano mpuzabitsina, ibyo byose bikaba byakwereka ko umugore wawe yaryohewe.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU