Mu mujyi wa Kigali aho bategera imodoka zitwara abagenzi hazwi nko kuri Down Town inzu, yafashwe n’inkongi bitewe na Gaz iteka ibiribwa byoroheje.

Down Town mu Mujyi wa Kigali inzu ifashwe n’inkongi y’umuriro

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 1 Gashyantare 2019 ,ahagana saa 12:30 z’amanywa Iduka riherereye ahazwi nka Down Town kuri Gare yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, ryafashwe n’inkongi nyuma ya gaz yaturikiye mu nzu itekerwamo ibiribwa byoroheje, iteza umuriro wari utangiye kugera no ku maduka bifatanye hafi yaho.

Mu gihe ryashyaga bamwe mu bantu bari hafi aho basihe babangira amaguru ingata batabara abaricuririzagamo batangira kuzimya umuriro bakoresheje za kizimyamoto zo mu yandi maduka y’inyubako za Down Town.

Down Town mu Mujyi wa Kigali inzu ifashwe n’inkongi y’umuriro

Abacururiza muri rino ruduka riteka ibiribwa byoroheje babwiye itangazamakuru ko iyi nkongi yatewe na Gaz baterekeragaho yaturitse, gusa nta we yahitanye.

Yakomeje avuga ko hangiritse ibintu birimo Gaz n’utubati babikagamo ibicuruzwa bimwe na bimwe, ariko nta muntu wapfuye cyangwa ngo akomereke.

Down Town mu Mujyi wa Kigali inzu ifashwe n’inkongi y’umuriro

Nyuma y’akazi katoroshye k’abaturage na Police ishinzwe ibijyanye no kuzimya inkongi y’umuriro yahise ihagoboka ibafasha abaturage aho ubu ntamuntu wahagiriye ikibazo usibye ibikoresho byandiritse gusa.

Amafoto:Igihe

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU