Usubije iki kibazo cyo gushyirwa ku karubanda ugira uti “ YEGO” waba uhuje n’umukobwa witwa Keza twaganiriye ubwo twateguraga iyi nkuru, yagize ati Njyewe ukuntu mbyumva; ndumva yaba ankunda cyane, kandi nabyishimira rwose!”

Ese gushyirwa ku karubanda n'umukunzi wanjye ni kimwe mu bimenyetso byanyereka ko ankunda?

Naho uramutse ugize uti “OYA” wa ba uhuje igisubizo na Uwitonze, yagize ati “Oya. Njyewe nkunda umuntu ugira ibanga, kuburyo abikoze bitanshimisha.”


Keza na Uwitonze, bari mu ukuri kuko batanze impamvu zumvikana cyane ku ruhande rwabo kandi ku giti cyabo batitaye kubyo abandi batekereza.

Ariko se ni bibi cyangwa ni byiza?

Iyo uri mu rukundo, uba wumva wabigaragariza buri wese, kuko Amarangamutima uba ufite, uba wumva agutegeka kuyagaragaza. Bamwe bayagaragariza incuti zabo, cyane cyane ko bisigaye byoroshye kubera ikoranabuhanga, aho ushobora kuba wiyicariye iwawe, ugasangira ibyishimon’inshuti zawe  biciye kuri WhatsApp, Facebook, ndetse n’izindi Mbuga nkoranyambaga.

Iyo ubikoze utyo, uba ushyize hanze icyari ibanga ryawe n’umukunzi wawe. Nyamara igitabo cyitwa BIBILIYA, kigira kiti “Ugenda azimura agaragaza ibihishwe, Ariko ufite umutima w’umurava ntamena ibanga.”

Umunyarwanda nawe, yaravuze ati “Umwanzi w’umuntu ava mu mbere.” Ibibishatse kuvuga ko umuntu ukugirira nabi, akenshi ari umuntu ukuzi, ndetse nawe ushobora kuba umuzi. Uzumva abantu bamwe na bamwe bavuga ko ;aho kubwira incuti yawe ibanga, waribwira umwanzi wawe! Kuko umwanzi wawe uzaba usanzwe uzi ko akwanga, bityo kugira icyo akugira bizamugora.Ariko  incuti yawe bizayorohera kuko izaba izi inguni zawe zose.

Hari Umubyeyi (umugore ) twaganiriye, maze atubwira ko byaba byiza, ubigize ubwiru kugeza cya gihe biba ari ngombwa, aho muba mutangiye umushinga w’ubukwe. Yunze mo ko nawe ari ukoyabikoze, kandi ko byamufashije cyane!

Wakwibaza uko byamufashije!

Yatubwiye ko byamurinze amagambo yashoboraga kuba yakurukira kwa gushyira ahagaragara umukunzi we. Aho bamwe bari gutangira bavuga uko bashatse ndetse n’ibyo bashatse.

Yaduhaye urugero, yaragize ati “Abantu bakunda guca imanza, bakurikije ibigaragara inyuma, bashobora kubona nk’umukunzi  wanjye, yambaye imyenda runaka, bakaba ari ho bahera bamwita ikirara, cyangwa se bakareba uko asa, bakaba bambwira ko atankwiriye. Ndamutse mukunda by’ukuri, ibyo ntacyo byantwara, ariko nk’umuntu, nzatangira kwibaza niba koko niba uwo mukunzi ari we unkwiriye. Niharamuka haje  undi uteye nk’uko bifuza, bizanyorohera gutandukana na wa wundi batifuza. Iyo izaba ingaruka ya mbere yo kuba narashyize ku karubanda umukunzi wanjye, imburagihe.”

Si uwo mubyeyi wenyine wanenze icyo gikorwa cyo gushyirwa ku karubanda, kuko n’umusaza witwa Rubayiza, yatubwiye ati “Ibanga ni kimwe mu bintu bikomeza urukundo. Kera bakiturambagiriza, bagiraga ibanga umukobwa bari kuzagushyingira kugeza ubwo ubukwe bubaye, kuko wamumenyaga mu gitondo, (mwaraye muraranye) yewe n’abaturanyi ntibabimenyaga. Kuko byaribazwi ko ubukwe bitishimirwa na bose! Birashoboka ko wenda bashobora kuba bakubwira imwe mu mico mibi y’umukunzi wawe utari umuzi ho, ariko biba byiza iyo umugize ibanga, kugeza igihe mubona ko ari ngombwa ko mwabishyira ahagaragara. Icyo gihe kandi muba mugomba kwitegura intambara y’amagambo iba izakurikira ho!”

Ese musomyi w’iyi nkuru, wumva gushyirwa ku karubanda n’umukunzi wawe, ari ikimenyetso cyerekana ko agukunda?

Umwanditsi: DUSHIMIMANA Samuel

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU