Umugabo witwa Mohammed Hassan Mohammed ukomoka muri Ethiopie yaguye mu mpanuka ya gerenade yamuturikanye ubwo yari mu kwezi kwa buki, aho byatangajwe icyo gisasu yari agitunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ethiopie: Umugabo wari mu kwezi kwa buki n’umusore wamuherekeje bishwe na gerenade

Iyi gerenade yaturikiye mu gace ka Wollo Zone muri Amhara, mu majyaruguru ya Addis Ababa.

Yaturitse mu gihe we n’umugore we bari mu minsi 10 y’ibirori gakondo ikurikira ugushyingiranwa kwabo, aho umusore wabaherekeje mu bukwe yari akibafasha kwishimira urugo rushya bubatse. Uwo musore witwa Mohammed Hassan Mohammed nawe yahasize ubuzima.

Nk’uko BBC yabitangaje umugore we ntabwo yari ahari ubwo iyi gerenade yaturikaga.

Uyu mugabo yari afite imyaka 25 mu gihe uwamuherekeje na we witabye Imana, yari afite imyaka 24.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU