Musenyeri Eulade Rudahunga wari Umupadiri ukuze kurusha abandi mu Rwandandetse ubumazemo igihe kinini yitabye Imana ku myaka 97 y’amavuko.

Eulade Rudahunga wari Umupadiri ukuze kurusha abandi mu Rwanda yitabye Imana

Uyu mupadiri wari umaze igihe kinini arwaye kubera izabukuru yaguye mu bitaro kuri uyu wa Mbere. Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smargade Mbonyintege, yatangaje  ko amakuru y’urupfu rwe aribwo yaraye ayamenye.

Musenyeri Eulade Rudahunga yari amaze imyaka 66 ari Umupadiri kuko yabuhawe mu 1953 ari uwa 111 mu babuhawe mu Rwanda. Yahawe Ubupadiri na Musenyeri Deprimos.

Uyu musaza atabarutse nyuma y’iminsi mike aganiriye n’itangazamakuru mu kiganiro kirekire cyavuze ku ngingo nyinshi zirimo imibereho ye bwite iganisha ku buryo yakuze, uko yabaye umwarimu wa Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda ndetse na Kayibanda Gregoire mu Iseminari.

Yagarutse kandi ku ngingo zirimo uko abapadiri b’ubu basigaye bitwara ndetse n’ibyaranze igihe cye ku ngoma y’abami.

Eulade Rudahunga wari Umupadiri ukuze kurusha abandi mu Rwanda yitabye Imana

Ntabwo yibukaga neza umwaka yavutsemo kuko ku gihe cye batandikaga, gusa yagenekerezaga akazuga ko ari mu 1922.

Yize umwaka wa mbere w’amashuri abanza ahitwa mu Kivomo mu Kagari ka Kivomo mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.

Mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yahise ajya mu ishuri ribanza rya Kabgayi ari naho yarangirije amashuri abanza.

Yakomereje amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Kabgayi ayirangije asaba kuba Umufaratiri.

Yari aherutse kudutangariza ko “yarangije iseminari nto yandikira Musenyeri arameemerera bamwohereza kujya kwiga mu Iseminari ya Nyakibanda ari naho yize filizofiya imyaka ibiri ahava bamwohereza i Rambura kwimenyereza (stage) ahamara umwaka.”

Yakoreye umurimo we mu bice bitandukanye yaba mu Rwanda nk’I Shangi, Rambura, Byimana, Muyunzwe. Yoherejwe kandi kujya gufasha impunzi z’abanyarwanda zari muri Uganda I Mbarara

Eulade Rudahunga wari Umupadiri ukuze kurusha abandi mu Rwanda yitabye Imana

Icyo gihe Musenyeri Gahamanyi wari évêque wa Astrida (Butare) niwe wamuhaye izo nshingano. Yakomeje gufasha impunzi kugera ahitwa Nshungezi na Nakivala

Izina Musenyeri ryari iry’icyubahiro yahawe na Papa aho kuba iry’inshingano nkuko bisanzwe ku bandi.

IREBERE VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE URI IMANA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU