Nyuma yo gufatwa ari gusambanya abagore 4 bakoraga mu kiliziya yari ayoboye no kunyereza ibihumbi 100 by’amayero ashaka kwishyura umwe muri abo bagore, Umupadiri ukomoka mu Bufaransa yakatiwe gufungwa imyaka 5.

France: Umupadiri yakatiwe gufungwa imyaka 5 azira gusambanya abagore 4

Muri aba bagore uyu mupadiri yasambanyije harimo n’umwana w’imyaka 9, byatumye urubanza rwe ruburanishwa mu muhezo, aburanishirizwa mu rukiko rwa Colmar ruherereye mu burasirazuba bw’Ubufaransaku munsi w’ejo.


Uyu mupadiri w’imyaka 60 ugomba kumara nibura imyaka 2 muri gereza mbere yo kujya gukora imirimo rusange, yagombaga kuba yakatiwe imyaka 10 ariko yavuze ko afite ikibazo cyo mu mutwe ndetse yahise ajya gusuzumwa.

Urukiko rwategetse uyu mupadiri kutazigera na rimwe yongera kuvugana n’aba bagore yakoreye ibikorwa by’urukozasoni ndetse no kugendera kure abakobwa bakiri bato.

Nkuko AFP ibitangaza, uyu mupadiri yakoze aya mahano mu mwaka wa 2001 kugeza 2006 ndetse na 2011 kugeza 2016.

Uyu mupadiri wasambayije aba bagore 4 ubwo bari bakiri abana, yategetswe kwishyura bamwe muri bo akayabo k’amayero ibihumbi 240 nk’ihazabu.

IREBERE VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE URI IMANA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU