Bimaze kugaragara ko mu mibonano mpuzabitsina gukoresha akanwa n’ururimi,  cyangwa gusisa, kurigata igitsina cy’umugore, bishobora kuba byatera ingaruka zo kurwara Kanseri y’umuhogo ku babikora.

Gukoresha akanwa mu mibonano mpuzabitsina birusha ingaruka mbi kunywa itabi n’inzoga

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’Abanyamerika bwagaragaje ko ubwandu bw’agakoko ka “human papillomaviruses (HPV), ikunze kuba intandaro y’indwara ya kanseri yo munda ibyara y’umugore, bushobora no gutera kanseri yo mu muhogo


Nk’uko byahamijwe n’abantu batigeze banywa itabi n’inzoga habe na rimwe cyangwa n’ababinyoye gacye basanganywe bene iyi kanseri, bavuga ko bayivanye k’ukwandura indwara zifata imyanya ndangabitsina mu kanwa.

Nk’uko ikinyamakuru cyandika iby’ubuzima “New England Journal of Medicine” cyabyanditse, Dr. Maura Gillison n’ikipe ye bari bafatanyije muri ubu bushakashatsi mu kigo cya Johns Hopkins Kimmel Cancer Center kiri muri leta ya Maryland (USA), ubu bushakashatsi babukoreye ku barwayi 100 b’ibitsina byombi.

Bose bari barwaye Kanseri yo mu kanwa no mu mihogo isanzwe ifata abantu bakoresha itabi n’inzoga cyane, nyamara noneho batarayitewe n’ibi byose.

Ibisubizo byagaragajwe n’ubu bushakashatsi byatanze impamvu yo guhangayikishwa no gukoresha akanwa mu mibonano kw’aba barwayi, kuko nk’uko iyi kipe yabigaragaje, aba barwayi bari baragiye barwara iyi kanseri, babikuye kuri bumwe mu bwoko bwa virus ya HPV.

Bene aba kandi babaga bafite ibyago byo kwandura iyi kanseri ya oropharyngeal inshuro 32 kurusha abandi bantu basanzwe.

Ibi biraruta inshuro 3 abarwara iyi kanseri bayikomoye ku kunywa itabi, na 2,5 abayirwara bayikomoye ku kunywa inzoga. Ibi kandi byanemejwe n’ubundi bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Brown University.

Ikindi cyagaragajwe n’ubu bushakashatsi ni uko mu barwayi batandujwe na virus ya HPV, abigeze kugirana imibonano ikoreshejwemo akanwa, n’abantu barenze 6 mu gihe cy’ubuzima bwabo bwose, basanze bari bafite ukwiyongera kugera ku 8,6 mu kuba bashobora kugira ibyago byo kurwara kanseri yo mu kanwa.

Ibi bikagaragaza ko ibyago byo kwandura bijyanirana ahanini n’umubare munini w’abantu batandukanye umuntu ashobora gukorana bene iriya mibonano nabo.

Uwayoboye ubu bushakashatsi, mu nyadiko ye yihariye yemeza ko ugize ibyago byo kurwara kanseri yo mu kanwa cyangwa akandura virus ya HPV mu kanwa, adahita aherako akuza na kanseri yo mu muhogo (Throat cancer).

Uretse kanseri yo mukanwa no mu muhogo, ibi bikorwa bikunze kwitwa “sucer/sucking, blowjob, fellatio, cunnilingus” n’ibindi, bitera indwara nyinshi zirimo iyitwa Herpes.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU