Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 8 Gashyantare 2019 ku isaha ya saa 12, nibwo hamenyekana abahanzi 5 muri buri kiciro barushije abandi ugutorwa muri Salax Awards binyuze ku mbuga nkoranyambaga, sms ndetse n’ahandi.

Harabura amasaha macye ngo hamenyekane abahanzi 5 muri buri kiciro bahize abandi mu gutorwa muri Salax Awards
Ahmed Pacifique Uwera uri  mubategura Salax Awards 7

Nyuma y’imyaka itanu ibihembo bya Salax Awards, byategurwaga na Ikirezi Group bihagaze, byongeye kubyutsa umutwe ndetse hatangajwe  urutonde rw’abahanzi bazabihatanira.


Mu itangazo ryasohotse mbere yuko amatora atangira AHUPa ifite mu nshingano zayo gahunda yo gutera iri rushanwa yavuze ko ko abahanzi batanu gusa muri buri cyiciro aribo bazagera mu ihatana rya nyuma. Aba bazamenyekana ku wa 8 Gashyantare 2019.

Mu kiganiro Touchrwanda yagiranye na Ahmed Pacifique Uwera uri mubategura iri rushanwa yavuze ko uyu munsi aribwo hatangazwa abahanzi 5 muri buri kiciro bahize abandi mu gutorwa.

Yagize ati: “Uyu munsi saa 12 nibwo hari butangazwe abahanzi 5 muri buri kiciro barushije abandi mu gutorwa binyuze muri kuri SMS, imbuga nkoranyambaga n’urubuga rw’irushanwa (www.salaxawards.rw).”

Biteganyijwe ko  salax Award y’uyu mwaka amajwi y’abaturage azahabwa agaciro ka 60% hanyuma andi yo agererwa kuri  40%.

Ibihembo nyirizina bya Salax Awards bizatangwa mu birori biteganyijwe kuba ku itariki ya 29 Werurwe 2019.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU