Umuhanzi Slai yatumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku wa 22 Gashyantare 2019 muri Serena Hotel, harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abe ageze i Kigali.

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umuhanzi Slai ataramire abanyarwanda

Patrice Sylvestre Uzwi nka Slai ni umuhanzi w’imyaka 45 y’amavuko aho aririmba indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa zo mu njyana ya Zouk zirimo ‘Après la tempête’, ‘Autour de toi’, ‘Ce soir’, ‘Flamme’ n’izindi nyinshi zinyura abakunda umuziki utihuta .

Kuri ubu harabura iminsi igera kuri 6 gusa ngo uyu muhanzi w’ikirangirire asesekare mu Rwanda.

Amwe mu mateka ya Slai

Amazina ye nyakuri  ni Patrice Sylvestre, yavukiye mu gace ka Val-d’Oise mu Majyaruguru y’u Bufaransa, ni umuririmbyi w’Umufaransa ufite inkomoko muri Guadeloupe.

Mu 1998 yashyize hanze indirimbo yise ‘Flamme’ imumenyekanisha mu buryo bukomeye mu gace akomokamo ndetse aba umwe mu bahanzi bihariye igikundiro muri Caraïbe.

Mu 2000, Slaï yatwaye ibihembo bikomeye muri Tropical Music Awards. Icya mbere cyari icy’indirimbo yagurishijwe cyane abikesheje ‘Flamme’, icya kabiri ari icy’umuntu wigaragaje cyane muri uwo mwaka.

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umuhanzi Slai ataramire abanyarwanda

Biteganyijwe ko kwinjira muri iki gitaramo mu myanya isanzwe azaba ari ibihumbi 10,000frw ,mu myanya y’icyubahiro azaba ari 20,000frw , mu gihe ameza y’abantu umunani azaba ari ibihumbi 240,000frw.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU