Mu rwego rwo gushaka abazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’ Isi,  ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF), ryateguye amarushanwa.

Haratoranywa abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino ngororamubiri

Kuri uyu wa Gatandatu i Tariki 16 Gashyantare 2019 kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa moya za mu gitondo abakinnyi bavuye mu makipe yose agize ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF) bazahurira kuri Stade.


Biteganyijwe ko abazitabira aya marushanwa bazasiganwa intera ingana na metero 100, 200, 400, 800, 1,500, 5,000 na metero 10,000, banarushanwe mu gutera ingasire ‘Discuss Throw’. Mu cyiciro cy’ingimbi n’abangavu bo bazasiganwa muri metero 100, 200, 400, 800 banarushanwe gutera ingasire.

Iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo gushaka impano nshya mu mikino ngororamubiri no kureba abakinnyi bahagaze neza kurusha abandi mu Rwanda muri uyu mukino.

Abazitwara neza muri iri rushanwa ry’igihugu bazatsindira itike yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ari imbere, harimo na shampiyona y’isi y’imikino ngororamubiri izabera i Doha muri Qatar kuva tariki muri Nzeri uyu mwaka.

Shampiyona y’isi umwaka ushize u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi nka; Hakizimana John, Gakuru David, Hitimana Noel na Murenzi Emmanuel bagarutse nta mudali bazanye.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU