Igikomangoma Henry Harry na Meghan Markle bamaze hafi amezi umunani bakoze ubukwe, ubu baritegura kwibaruka imfura yabo.

Umuryango w'igikomangoma Harry na Meghan ugiye kwibaruka imfura yawo

Ubukwe bwa Harry na Meghan bwabaye ku itariki ya 19 Gicurasi 2018, ibirori byabo byabereye mu Mujyi wa Windsor buhuruza ibihumbi bitabarika by’abantu baturutse mu bice byose by’Isi.

Meghan wagizwe Duchess w’agace ka Sussex, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2019 yasohokanye n’umugabo we Henry Harry mu nzu ndangamurage ya Natural History Museum kureba umukino wakozwe ku muhanga mu binyabuzima Charles Darwin witabye Imana mu 1982.

Meghan w’imyaka 37 ubu aritegura kwibaruka imfura ye muri Mata 2019. Yari yambaye ikanzu yera yadozwe na Calvin Klein n’ikoti [yaguze £895] rirerire yambitswe na Amanda Wakeley usanzwe wita ku myambarire ye.

Ni ubwa mbere Meghan agaragaye mu ruhame nyuma y’uko umubyeyi we Thomas Markle Sr ahishuye ubutumwa bwari bukubiye mu ibaruwa umukobwa we yamwandikiye mu mpeshyi ishize amubwira ko yamuhemukiye by’ikirenga ndetse ko yamennye umutima we inshuro miliyoni biturutse ku biganiro n’inkuru mpimbano yashyize mu binyamakuru.

Iyi baruwa iherutse gushyirwa hanze biciye muri People Magazine.

Inshuti ya Meghan, George Clooney aherutse kuvuga ko Thomas Markle n’abamushyigikiye bose nta kuri bafite ndetse ko ibyo bari gukorera Meghan ari ukumubuza umudendezo.

Umuryango w'igikomangoma Harry na Meghan ugiye kwibaruka imfura yawo

Abana ba Prince George, Princess Charlotte na Prince Louis bagiye bavukira mu Bitaro bya St. Mary’s Hospital.

Harry na Meghan bo bashobora kuzabyarira muri Frimley Park Hospital muri Surrey.

Umuryango w'igikomangoma Harry na Meghan ugiye kwibaruka imfura yawo

Umuryango w'igikomangoma Harry na Meghan ugiye kwibaruka imfura yawo

Umuryango w'igikomangoma Harry na Meghan ugiye kwibaruka imfura yawo

Umuryango w'igikomangoma Harry na Meghan ugiye kwibaruka imfura yawo

Umuryango w'igikomangoma Harry na Meghan ugiye kwibaruka imfura yawo

Umuryango w'igikomangoma Harry na Meghan ugiye kwibaruka imfura yawo

Umuryango w'igikomangoma Harry na Meghan ugiye kwibaruka imfura yawo

Umuryango w'igikomangoma Harry na Meghan ugiye kwibaruka imfura yawo

Umuryango w'igikomangoma Harry na Meghan ugiye kwibaruka imfura yawo

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU