Uwizeyimana Aline n’umuryango we berekeza aho yari agiye gusezerana imbere y’amategeko yakoreye impanuka mu karere ka Kamonyi, imodoka barimo irangirika bikomeye nabo barakomereka

Ibyari ibyishimo byahindutse umubabaro nyuma y'uko mukobwa wari ugiye gusezerana yakoreye impanuka ku Kamonyi

Iyi mpanuka yabaye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gashyantare 2019, ubwo bari bageze mu murenge wa Gacurabwenge wo mu karere ka Kamonyi.


Uyu mukobwa ubusanzwe utuye ku Gisenyi mu karere ka Rubavu, yari yaraye i Kigali aho yagombaga guhagurukana na bamwe mu bo mu muryango we bamuherekeza aho yagombaga kujya gusezeranira mu karere ka Gisagara mu murenge wa Gikonko ari naho yagombaga guhurira na Gashema Victor bagombaga gusezerana.

Aline yari kumwe mu modoka na nyina, mukuru we n’umugabo wa mukuru we ari nawe wari utwaye imodoka. Imodoka yaje gucika feri igonga uruzitiro rw’umuhanda ubwo bari barenze gato ku biro by’akarere ka Kamonyi.

Bakomeretse ariko Imana yakinze ukuboko ntihagira uhasiga ubuzima. Ababonye Aline bavuze ko nta gikomere yari afite gusa kugeza ubu ntarabasha kuvuga bikekwa ko yaba yaviriye imbere cyangwa akaba yahungabanyijwe n’ubwoba yatewe n’iyi mpanuka.

Abakomeretse bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cyari hafi aho nyuma imbangukiragutabara ibajyana ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Kigali bizwi nka CHUK.

Gashema Victor yari ategereje umukunzi we Aline ngo bajye gusezerana bamuhamagara bamubwira ko yakoze impanuka
Gashema Victor yari ategereje umukunzi we Aline ngo bajye gusezerana bamuhamagara bamubwira ko yakoze impanuka

Amakuru y’iyi mpanuka akimara kugera kuri Gashema we n’inshuti ye bahise bajya aho impanuka yabereye basanga imbangukiragutabara yamaze kubajyana, Gashema ahita ajya ku bitaro bya CHUK kureba uko umukunzi we amerewe.

Gashema yize ubuvuzi bw’ amatungo ariko ubu ni rwiyemezamirimo ukorera mu murenge wa Gikonko, umukunzi Aline arangije ibijyanye n’ubuvuzi muri kaminuza yo muri Uganda.

Gashema Victor yari ategereje umukunzi we Aline ngo bajye gusezerana bamuhamagara bamubwira ko yakoze impanuka

Imyiteguro y’ubukwe bari bayigeze kure, kuri uyu wa Gatanu bari gusezerana imbere y’ amategeko hanyuma tariki 17 Gashyantare bagasezerana imbere y’Imana muri Paruwasi Gatolika ya Rususa.

IREBERE VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE URI IMANA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU