Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard afite ibyatsi mu kiganza yifotoje ari kumwe n’umuhanzikazi Oda Paccy, benshi bibaza icyo iyo foto ishatse guhishura.

Ifoto y'umunsi: Bamporiki afite ibyatsi na Oda Paccy

Iyi foto aba bombi bayifotoje ubwo bari mu muhango wo gusaba no gukwa Isimbi Roselyne ugiye kurushingana na Mike Karangwa, wabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019.


Yabanje gusakazwa na Oda Paccy mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abantu bayisamira hejuru, icyatumaga benshi bavuga ni ukuntu Bamporiki yari afite ibyatsi mu ntoki kandi mu minsi yashize yarambuye ubutore uyu muhanzikazi n’ubundi amujijije indirimbo yakoze yise ‘IBYA-tsi’.

Byari biturutse ku ifoto iyamamaza yari ikibuno cy’umukobwa wambaye ubusa ndetse n’ijambo ‘Ibyatsi’ ryanditse mu buryo bwateje urujijo kuko ‘IBYA’ byari byanditse ukwabyo mu nyuguti nkuru naho ‘tsi’ ikandikwa mu ntoya.

Uwitwa Micomyiza yanditse kuri Twitter yatangaye cyane avuga ukuntu Oda Paccy wakoze indirimbo yitwa ‘Ibyatsi’ ikamaganwa na Bamporiki noneho bahuye bakanafata ifoto.

Ati “Umuhanzi Paccy Oda wakoze indirimbo “Ibyatsi” igaterwa ibyatsi n’Umukuru wa Komisiyo y’itorero Hon Bamporiki Edouard, ndabona bombi bahuye, bahura Umukuru w’itorero afite ibyatsi mu ntoki.”

Hon. Bamporiki yahise amusubiza ngo ‘Mukunda Ibyatsi’ ariko yabanje gukubita ibitwenge.

Umunyamakuru Mutabaruka Angelbert wa TV1 we yanditse avuga ko yizeye ko wenda Oda Paccy asubizwa ubutore.

Undi ukoresha amazina ya Kamaraba kuri Twitter we yanditse avuga ko ifoto nk’iyi bigoye kuyibona, ati “Ifoto idapfa kuboneka ya Paccy na Bamporiki afite ibyatsi.”

Mukundente J. Bernard we ati: “Hhhhhhhh njye si mfata ibyatsi…. ifoto y’umunsi pe.”

Ifoto ya Oda Paccy na Bamporiki afite ibyatsi yavugishije benshi
Ifoto ya Oda Paccy na Bamporiki afite ibyatsi yavugishije benshi

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe kuri iyifoto:

Ifoto y'umunsi: Bamporiki afite ibyatsi na Oda Paccy

Ifoto y'umunsi: Bamporiki afite ibyatsi na Oda Paccy

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU