Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Gashyantare 2019 , nibwo umuhanzi Slai yataramiye abakunzi be I Kigali ari kumwe n’umuhanzi Yvery igitaramo cyaranze n’ imbyino z’ingwatira , ndetse n’ imyambarire idasanzwe ku bakobwa.

Imbyino z’ingwatira, imyambarire idasanzwe biri mu byararanze igitaramo cya Slai

Igitaramo cyatangiye ahagana saa 9:40 aho kurubyiniro habanjeho abacuranzi ba Neptunez Band  mu ndirimbo zabo za  Zouk zishimiwe na benshi.

Ku isaha ya saa 10:00 nibwo umuhanzi Yverry yinjiye ku rubyiniro mu ndirimbo ye ‘Uragiye’ yashimishije abari aho, yakurikijeho iyo yise ‘Mbona Dukundana’ yaricuranze mu buryo bujya gusa na Reagae aho bavangagamo bakabyina afayanyije n’abasore n’inkumi bamufashaga mu inyikirizo ku rubyiniro.

Iyo wageragezaga gutera akajisho mu bafana wabonaga baririmbira aho bicaye kuko igitaramo aribwo cyari kigitangira.

Yverry wamaze igihe kirenga iminota 30 kurubyiniro abantu batangiye kuzamura amaboko bamwereka ko bamwishimiye ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise’ Nkuko njya Mbirota’ aho abantu bari baje kwihera ijisho igitaramo bamwikirizaga mu majwi menshi bamufasha kuririmba iyi ndirimbo.

Yongeye gukora mu inganzo ubwo yaririmbaga indirimbo ya karahanyuze yitwa “CYO NGWINO” yari icuranzwe mu huryo bwihuse aho abakunda indirimbo zakunzwe mu bihe byahise basazwe n’ibineza neza . Ku isaha ya saa 10:40 nibwo yavuye kurubyiniro  ubona ko abantu bari batangiye kuryoherwa n’umuziki we.

Ku isaha ya saa 10:44 bafashe igihe kingana n’umunota  wo kwibuka Nyakwigendera Oliver Mtukudzi witabye Imana mu minsi yashize aho bacishagamo bakerekana igitaramo aherutse gukorera mu Rwanda.

Imbyino z’ingwatira, imyambarire idasanzwe biri mu byararanze igitaramo cya Slai

Muriki gitaramo kandi bamwe mu bantu bafite amasabukuru y’amavuko batunguwe n’inshuti zabo ndetse babakatira n’imitsima.

Ku isaha ya saa 11:05 nibwo umuhanzi Slai warutegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro asuhuza abari baje kwifatanya nawe aho yatangiriye kuri zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo, Je t’emmène au loin , Après la tempête.

Mu ndirimbo zicuranzwe mu injyana ya Zouk bamwe mu bakunda imbyino z’ingwatira nibo bafashe iyambere bava mu byicaro byabo batangira kunyeganyega gacye gacye mu rwego rwo kumugaragariza ko bamwishimiye.

Mu gitaramo yacishagamo akabwira abitabiriye iki gitaramo ko abakunda cyane maze nabo bakamwikikiriza mu majwi menshi bamubwira ko nabo bamukunda.

Saa 11:30 Slai yasabye umwe mu baririmbyi bo muri Neptunez Band kuza imbere akiyereka abaje mu gitaramo maze ageze ku rubyiniro abaririmbira indirimbo ya Meddy yitwa Slowly mu gihe kingana n’umunota umwe gusa. Maze ahishura ko u Rwanda rufite abahanzi b’abanyempano kandi ko ntakabuza bazatera imbere.

Mu buryo bwo gushimisha abantu Slai yacishagamo akaririmbira abari aho zimwe mu ndirimbo zirimo ‘This Love’ y’umuhanzi Bob Marley.

Imbyino z’ingwatira, imyambarire idasanzwe biri mu byararanze igitaramo cya Slai

Ku isaha ya saa 12:00 nibwo yaririmbye indirimbo yakunzwe na benshinizwi nka  ‘Flamme’ aho yahagurukije imbaga y’abantu bari bateraniye muri Camp Kigali. Slai yatunguwe no kumva abantu bari muri kino gitaramo bazi neza iyi ndirimbo aho bagabanyaga umuziki bakamufasha kuririmba .

Ahagana ku isaha ya saa 12:07 nibwo Slai yashimiye abari baje mu gitaramo maze abafana be bamubwira ko batanyuzwe bayisubiramo niko kongera kuyisubira kunnshuro ya kabiri kubw’ubusabe bw’abakunzi be.

Ahagana ku isaha ya saa 12:17 nibwo yasezeye abafana be ndetse ashimira byimazeyo Itsinda rya Jazz Junction yamutumiye mu Rwanda kwifatanya n’abafana be bari muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali ahasanzwe habera ibitaramo.

REBA UKO IGITARAMO CYAGENZE:

Imbyino z’ingwatira, imyambarire idasanzwe biri mu byararanze igitaramo cya Slai

Imbyino z’ingwatira, imyambarire idasanzwe biri mu byararanze igitaramo cya Slai

Imbyino z’ingwatira, imyambarire idasanzwe biri mu byararanze igitaramo cya Slai

Imbyino z’ingwatira, imyambarire idasanzwe biri mu byararanze igitaramo cya Slai

Imbyino z’ingwatira, imyambarire idasanzwe biri mu byararanze igitaramo cya Slai

Imbyino z’ingwatira, imyambarire idasanzwe biri mu byararanze igitaramo cya Slai

Imbyino z’ingwatira, imyambarire idasanzwe biri mu byararanze igitaramo cya Slai

Imbyino z’ingwatira, imyambarire idasanzwe biri mu byararanze igitaramo cya Slai

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU