Nyina wa Diamond yatangaje ko abagore bakundanye n’umusore we  ntakinyabupfura bagiraga ndetse ko batifuza ko umuryango wabo warangwa n’ibyishimo.

Ishyamba si ryeru hagati ya nyina wa Diamond n’abagore bakanyujijeho n’umusore we

Sanura Kassim nyina wa Diamond kuri ubu ishyamba si ryeru hagati ye n’abagore bakundanya n’umusore we aho avuga ko ntakeza kabo kuko ntakeza bamweretse mu gihe bamaranye.


Ibi yabitangaje nyuma yaho abonye ko umusore we yamaze gufata umwanzuro uhamye wo gufata umukobwa umwe akaba yariyemeje no kuzakora ubukwe muri kuno kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Tanzania yavuze ko uretse kuba Tanasha ahiga Zari na Mobetto ikinyabupfura, ngo afite umwihariko ku bijyanye no gukunda umuryango wa Diamond.

Yaboneyeho gutanga urugero ko buri uko Tanasha aje kubasura muri Tanzania aba yifuza ko abahuriza hamwe kugira ngo bishime nk’umuryango. Kassim  yaboneyeho kwemeza ko uyu mukobwa ko atandukanye n’abandi kuko we atari yabyaraho na rimwe mu gihe zari we yabyaranye n’abagabo batandukanye ndetse bose bakagenda bapfa mu buryo butandukanye.

Ishyamba si ryeru hagati ya nyina wa Diamond n’abagore bakanyujijeho n’umusore we

Twakwibutsa ko byavuzwe ko Diamond na Tanasha bashobora gukora ubukwe  muri uyu mwaka mu kwezi kwa Gashyantare aho amakuru acicikana mu gihugu cya Tanzania avuga ko bashobora gukora ubukwe ku munsi  w’abakundanye ari nawo munsi yatandukaniyeho n’umuherwekazi Zarinah Hassan banabyaranye.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU