Isoko ry’igura n’igurisha mu gace ka kabiri ka Shampiyona mu bakinnyi bu mupira w’amaguru mu Rwanda rirangiye APR FC yatangaje abakinnyi yaguze na boyatije.

Isoko ry'igura n'igurisha APR FC yatije Kiyovu umukinnyi

Ikipe ya APR FC yatije myugariro Rukundo Denis muri Kiyovu Sport mu gihe cy’imikino yo kwishyura ya shampiyona, nyuma y’uko umubure ntarengwa ugenwa n’amategeko ya Ferwafa urenze.

Muri iki gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi, APR FC yongeyemo andi maraso mashya, ibi byatumye barenza umubare w’abakinnyi 30 bagenwa n’amategeko biba ngombwa ko hagomba kubaho kugabanya umubare w’abakinnyi.

Isoko ry'igura n'igurisha APR FC yatije Kiyovu umukinnyi

Nyuma y’ibiganiro by’impande zombi APR FC na Kiyovu Sport, byabaye ngombwa ko APR FC itiza myugariro Rukundo Denis usanzwe ukina mu binyuma ku ruhande rw’ibyuryo, Rukundo akaba agiye gukinayo amezi atandatu, imikino ya shampiyona yo kwishyura gusa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU