Jado Castar umuyobozi w’igitangazamakuru cya TV10/Rd10  arashima mugenzi we Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka (KNC) uyobora TV1/Rd1 ukomeje gufasha Gasogi Fc.

Jado Castar umuyobozi wa Tv10 arashima KNC wa TV1
Jado Castar wa Tv10 ibumoso na Kakooza Nkuliza Charles (KNC) wa TV1 iburyo

Mu Kiganiro cya Siporo kuri Radio10 Cyayobowe n’umunyamakuru w’imikino Imfurayacu Jean Luc  cyatambutse uyu munsi ku wa gatatu Tariki 13 Gashyantare 2019 mu masaha ya mu gitondo Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio10 Jado Castar yashimye umuyobozi wa Rd1/Tv1 Kakooza Nkuliza Charles (KNC).

Jado Castar umuyobozi wa Tv10 arashima KNC wa TV1
Jado Castar umuyobozi w’igitangazamakuru cya TV10/Rd10

Ibi yabivuze ubwo bakomozaga ku mukino wagishuti wahuje ikipe ya APR Fc na Gasogi Fc wabaye ejo kuwa kabiri i Tariki ya 12 Gashyantare 2019 kuri Stade ya Kicukiro.

Mu magambo ye Jado Castar yagize ati; ” Ubutaha ni ugutumira KNC akaza akatubwira ibanga yakoresheje kuburyo yagatinyura n’abandi, ndashima KNC kudacika intege ku ikipe ya Gasogi fc, ubusanzwe abazi neza KNC tumuziho kudacika intege mu bikorwa bye”.

“Narimbizi ko igikorwa yagiyemo afite aho azakigeza kuko, ubusanzwe n’umugabo wiyemeza ikintu kandi akakigeraho, rero birashimishije kubona ikipe abereye umuyobozi igeze ahashimishije”.

“Iyi ni Club abereye umuyobozi yo mu kiciro cya Kabiri, rero biranshimisha cyane iyo mbonye (Poster) ze abwira abantu aho Gasogi Fc iza gukinira n’ibiciro iza kwishyuza, nashaka abe maganatatu cyangwa maganabiri.

Uyu niwo mupira w’amaguru kandi Abanyagasogi baraza bakayatanga, ni ikipe yabo. Erega byarashobokaga ko yayita TV1 cyane ko ntawari buyange, ariko yayise Gasogi iguma iwabo aho ngaho, kandi abaturage ba Gasogi bayibonamo. Mbese ibintu byayo byose ntibyahubukiwe byarateguwe, ni nyuguti ku yindi, nyje ndamushyigikiye mu bitekerezo byiza afite kuri iriya kipe.”

Jado Castar umuyobozi wa Tv10 arashima KNC wa TV1

Iyi kipe ya Gasogi United Fc yashinzwe mu 2016 isaba kwemererwa kujya mu cyiciro cya kabiri ariko ntibyakunda biba ngombwa ko igura izina ry’indi kipe yari isanzwe mu cyiciro cya kabiri ya Unity FC, iba ariyo ikiniraho mu mwaka w’imikino wa 2017/2018.

KNC yishyuye miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda akodesha ubunyamuryango bwa Unity FC mu gihe cy’umwaka umwe ndetse n’ikipe ye ayihindurira izina ayita Unity de Gasogi.

Jado Castar umuyobozi wa Tv10 arashima KNC wa TV1

Mu gihe Unity de Gasogi yari mu marushanwa, KNC yakomeje gusaba ko ikipe ye yakwandikwa mu izina ryayo ry’umwimerere rya Gasogi United FC bikaba byaremejwe n’abanyamuryango ba Ferwafa bitabiriye Inteko Rusange ya 2018.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU