Umunyamakuru Jules Karangwa wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ry’imikino hano mu Rwanda, yamaze kugirwa umujyanama muby’amategeko (Legal adviser) mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA. 

Jules Karangwa yatsindiye kuba umujyanama mu by'amategeko muri FERWAFA

Jules Karangwa wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ry’imikino hano mu Rwanda akaba asanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri Radio na TV10 yagizwe umujyanama muby’ amategeko wa FERWAFA nyuma yo gutsinda ikizamini cyakoreshejwe n’iri shyirahamwe rya ruhago mu Rwanda mu minsi ishize.

Jules Karangwa niwe watsinze ikizamini kimuhesha kuba umujyanama muby’amategeko muri FERWAFA
Jules Karangwa niwe watsinze ikizamini kimuhesha kuba umujyanama muby’amategeko muri FERWAFA

Mu kiganiro yagiranye na RwandaMagazine dukesha iyi nkuru, Jules Karangwa yatangaje ko n’ubwo yari amaze igihe kitari gito akora umwuga w’itangazamakuru, yaminuje mu bijyane n’amategeko.

Karangwa yagize ati ” Nize Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare hagati ya 2012-2016. Ndangiza mfite distinction n’amanota 72. Nahise nkomeza mu itangazamakuru ariko nkomeza gukorana na company zitandukanye ndi umujyanama mu by’amategeko nka Sports Rwanda Agency LTD ndetse nkaba nari na Legal Adviser wa AJSPOR kuva umwaka ushize.

Kuva aho arangije kwiga mu 2016, yabangikanyije umwuga w’itangazamakuru no kujya inama mu by’amategeko ku bakinnyi, abatoza n’abandi bantu banyuranye babarizwa mu ruganda rw’imikino mu Rwanda.

Jules Karangwa yari asanzwe akorera Radio na TV 10
Jules Karangwa yari asanzwe akorera Radio na TV 10

Jules Karangwa yamenyekanye cyane kandi akora mu biganiro bya siporo kuri Radio Salus na Royal TV.

Afite inshingano zo gutanga inama kuby’amategeko, gukora amategeko mashya adahari kandi akenewe ndetse no gukora amasezerano (contract) FERWAFA igirana n’abakozi cyangwa ibindi bigo bakorana.

Jules Karangwa ni umugabo wubatse kuko Tariki 3 Werurwe 2018 aribwo yasezeranye imbere y’Imana na Sandra nyuma y’imyaka igera ku 8 bari bamaze bakundana ndetse ubu bafitanye imfura y’umwana w’umuhungu.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU