Indege nto yari itwaye abagenzi yakoze impanuka mu ishyamba rya Makutano mu Ntara ya Kerichomu Burengerazuba bwa Kenya, abari bayirimo bose bitaba Imana barimo Abanyamerika batatu.

Kenya: Impanuka y'indege yahitanye batanu barimo Abanyamerika batatu

Iyi ndege yari ivanye abagenzi ahitwa Ol Kiombo mu gace ka Mara ibajyanye i Lodwar mu Ntara ya Turkana.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe iby’indege, Rogers Mbithi, yavuze ko iyi mpanuka yaguyemo abantu batanu.

Ibiro by’itangazamakuru Reuters dukesha iyi nkuru byatangaje ko indege yakoze impanuka ari iyo mu bwoko bwa Cessna 206-5Y BSE.

Mu bantu batanu baguye muri iyi mpanuka harimo batatu b’ Abanyamerika, umugabo umwe n’abagore babiri.

Kenya: Impanuka y'indege yahitanye batanu

Umuyobozi wa Polisi muri aka gace, Edward Mwamburi yavuze ko abashinzwe ubutabazi bahise bajya ahabereye impanuka gusa kugeza ubu icyayiteye ntikiramenyekana.

Abantu benshi bagiye gushungera
Abantu benshi bagiye gushungera iyi Impanuka y’indege yahitanye abantu batanu

Umwaka ushize, abagenzi umunani n’abapilote babiri baguye mu mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa  Cessna Caravan yo muri kompanyi ya FlySax ubwo yerekezaga i Nairobi muri Kenya ikaburirwa irengero nyuma ikaza gusangwa  yakoreye impanuka mu ishyamba ryari ku musozi.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU