Mu gace ka Bomet muri Kenya, umwana w’umukobwa w’imyaka 13 yasambanyijwe ku ngufu n’abasore 10 bamusimburanaho, aho bari baramufungiranye mu nzu.

Kenya: Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 yasambanyijwe ku ngufu n’abagabo 10 bamusimburanaho

Umukobwa wakorewe aya marorerwa afite imyaka 13 y’amavuko akaba yajyanywe mu bitaro bya Longisa County Referral Hospital, ahamya ko yafashwe ku ngufu ndetse asambanywa n’abagabo 10 bamusamburanaho.


Umukobwa avuga ko yasambanyijwe ku ngufu amaze gufatwa n’abo bagabo mu masaha ya saa moya za ni mugoroba (7:00) hari kuwa Gatanu ubwo nyina yamutumaga mu gasantere kari hafi y’iwabo.

Avuga kandi ko yaje gusubira mu rugo iwabo akerewe arimo kurira cyane, nibwo ababyeyi be bamubajije icyo yabaye ahita ababwira iby’ayo mahano. Nibwo bahise bamujyana ku bitaro gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Referral .

Umuvugizi wa polisi muri ako gace Geoffrey Walumbe yemeje aya makuru, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gashyantare ku masaha ya nimugoroba ndetse anavuga ko umwe mu bacyekwa yatawe muri yombi.

Ati: “Ubu twataye muri yombi umugabo w’imyaka 24 y’amavuko wari ushinzwe gusoresha amagare kuko mu nzu ye niho umukobwa yakuwe ndetse ubu yatangiye kubazwa.”

Walumbe yavuze ko polisi yatangiye gukora iperereza kuri icyo kibazo bahereye ku itariki umukobwa yaburiyeho .Bivugwa ko iwabo bamubuze guhera tariki 9 Gashyantare uyu mwaka ndetse na nyina ikibazo yakimenyesheje polisi nyuma y’iminsi ine umukobwa abuze.

Umwe mu baturage utuye muri ako gace yatangaje ko abo bagabo b’amabandi basanzwe bakora ibyo bikorwa bibi aho bakunze kwiba ndeste no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa beza mu gace. Akomeza uvuga ko kuri ubu abantu bose babatinya kuko nta watinyuka kubwira inzego zishinzwe umutekano ibikorwa byabo bibi nk’uko The Standard.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU