Slai yavuze ko hari byinshi yakundiye u Rwanda, gusa by’umwihariko uburyo rukomeje kwiyubaka nyuma y’amateka rwanyuzemo ndetse no kuba abanyarwanda bakira neza abarugana bose.

Ku nshuro ya 2 ageze mu Rwanda Slai yavuze bimwe mu bintu yakundiye u Rwanda

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ku isaha ya saa 7:30 z’ijoro  nibwo umuhanzi w’umufaransa wigaruriye imitima ya benshi mu njyana  ya Zouk . Mu gitond cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru maze  agira byinshi atangaza nyuma y’imyaka umunani yaramaze atagera mu Rwanda.


Yavuze ko yishimira u Rwanda aho rumaze kugera bitewe n’ibihe bibi rwaciyemo ndetse yongera gushimangira ko ari igihugu cyiza cyakira neza abakigannye ndetse ko iryo ari ishema ku bagituye ndetse bizakurura n’abandi gusura u Rwanda.

Yagize ati ” Twese tuzi amateka iki gihugu cyanyuzemo. Ikintu gikomeye cyane ku Rwanda ni uko rwabashije kongera kwiyubaka. Ni ikintu gikomeye cyane. Ikintu nkunda cyane hano ni uko bita ku bidukikije. Iyo ufite igihugu nk’iki cyanyu, ni ibintu byiza cyane. Ni byiza cyane ku hazaza h’abakiri bato.”

Ni ubwa kabiri aje mu Rwanda. Ikindi ngo gituma yishimira u Rwanda ni ikaze baha ubagana.

Ati ” Iyo uvuye mu mahanga ya kure, icyo uba ukeneye ni umuntu ukwakira neza, akakwereka urukundo. Si no kuri iyi nshuro gusa ahubwo n’inshuro ya mbere nza, nabwo nakiriwe neza cyane. Nishimiye cyane uko nakiriwe n’abanyarwanda kandi n’ibintu mbona gake cyane.”

Ku bigendanye no kucyo asezeranya abazitabira igitaramo cye, Slaï yavuze ko akunda kuririmbana no kubyina n’abitabiriye igitaramo. Kuri we ngo buzaba uburyo bwo kureba uko indirimbo ze zikunzwe mu Rwanda.

Ati ” Ni ibyishimo kuri njye kuba ngiye kubasha kugeza ku banyarwanda indirimbo bamwe bazi n’izindi nshya. Nabwiwe n’inshuti zanjye ko hano indirimbo zanjye zakunzwe cyane kandi ndabyishimira. Iki gitaramo kizamfasha kureba uko indirimbo zanjye zagiye zakirwa mu Rwanda.”

Ku nshuro ya 2 ageze mu Rwanda Slai yavuze bimwe mu bintu yakundiye u Rwanda
Remmy umuyobozi wa RG Consult

Yongeyego ati: “Njye nkunda gusangira ibyishimo n’ababa bitabiriye igitaramo. Nkunda kubyinana na ’public’ kuko nibyo nkunda kandi ndatekereza ko gusangira amarangamutima na public aricyo cy’ingenzi.”

Avuga icyo asaba abanyarwanda mu gitaramo cyo kuwa Gatanu, Slai yagize ati ” Ndabasaba ko bazirekura, nta kwitinya. Bazaze tubyine, turirimbe, bakome amashyi …Njyewe ndahari.”

Yakomeje avuga ko abizi ko Zouk ari umuziki uhuza abantu cyane ariko ahanini ukaba ukundwa n’abagore cyane.

Ati ” Zouk ni umuziki uhuza abantu. Nishimira ko nanjye ngira uruhare rwo guhuza abantu binyuze mu njyana ya Zouk. Abagore benshi bakunda indirimbo za Zouk n’izanjye muri rusange.”

Slaï yavuze kandi ko kuba aje mu Rwanda, bizamubera umwanya mwiza wo guhura n’abahanzi nyarwanda bakamenyana bakagirana ibiganiro.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba taliki ya 22 Gashyantare kuri Serena Hotel  aho mu myanya isanzwe azaba ari ibihumbi 10,000frw ,mu myanya y’icyubahiro azaba ari 20,000frw , mu gihe ameza y’abantu umunani azaba ari ibihumbi 240,000frw.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU