Umukinnyi wa filime muri Afurika y’Epfo Londiwe Ngcamu yavuze ko atazongera gukina filime asomana kuko yasanze umukunzi we amufuhira ku rwego rwo hejuru.

Londiwe Ngcamu wakubiswe n’umukunzi we azira gusomana muri filime yafashe umwanzuro ukomeye

Mu minsi yashize nibwo hamenyekanye inkur y’umukobwa witwa Londiwe Ngcamu wakubiswe azira gusomana n’umuhungu muri filime y’uruhererekane yitwa Seven Days aho yakinaga ari inganzwa mu rukundo.


Nyuma yuko umusore bakundana abonye aya mashusho Byamwanze mu nda niko kwadukira akubita yihanukiriye amumena amaso isura arayihindanya.

Londiwe yavuze ko mu gukubitwa kwe yabwirwaga ko yicwa kuko yabona n’icyuma iyi nshuti ye ifite akeka ko amwica burundu.

Ati: “Ankubita nabonaga anafite n’icyuma mbona n’umujinya afite nkajya nsaba Imana ko nibura yareka nkipfira mbere kuko nari nihebye kubera ko numvaga ko byanze bikunze anyica.”

Londiwe Ngcamu wakubiswe n’umukunzi we azira gusomana muri filime yafashe umwanzuro ukomeye

Gusa kuri ubu nafashe umwanzuro wo kutazongera gusomana muri filime kuko nasanze umusore dukundana amfuhira cyane kandi ntakora ibimubabaza.

Londiwe Ngcamu ati: “Sinzongera gusomana kuko umuhungu dukundana nasanze amfuhira cyane.”

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU