Mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 nibwo muzika nyarwanda yungutse umuhanzikazi  Uwajeneza Carine wamenyekanye kw’izina rya Lyn aho yinjiranye indirimbo Humura na Ntuzansige kuri ubu agarukanye indirimbo nshya Yise D’amour.

Lyn mu ndirimbo D'amour yagaragaje urukundo abakunda bagomba kugirana

Mu Kiganiro na Touchrwanda Lyn yatangaje byinshi  ku ndirimbo ze zose anafata umwanya wo kugira icyo avuga ku ndirimbo ye Nshya y’urukundo yise D’amour .

Lyn yagize ati  “Kugeza ubu ndishimira uko indirimbo zanjye ziri kwakirwa n’abakunzi  ba Muzika  nyarwanda kuva ku ndirimbo yanjye ya mbere nakoze mu gihe abanyarwanda baba bibuka inzirakarengane  z’Abatutsi zazize Jenoside yo muri 1994.”


Yakomeje atubwira ko nyuma ya Humura yashyize indi yise Ntuzansige aho yashyiranye hanze n’amashusho yayo ibintu we yakiriye nk’intambwe ikomeye nubwo yasanze ari ibintu bivuna cyane gusa akaba we ashaka gukora cyane kugira ngo impano ye ikomeze itere imbere .

Tugarutse inyuma ku ndirimbo ye nshya yise D’Amour yatubwiye byinshi kuri iyi ndirimbo nubwo hari ibyo yabajijwe agasa nkugira  ibanga ariko kubera ko ari inkuru y’urukundo, yatwemereye kuyitubwiraho neza ndetse n’impamvu yayikoze .

Yagize ati Indirimbo D’Amour  nayikoreye  abakundana , nkaba naratanzemo ubutumwa   bw’urukundo aho ngira nti “I ‘ll Always  be Your  Lover ,I will Stick with You until the end of  Time ,Akomeza agira ati iyo turi kumwe mpora nezerewe  ayo akaba ari amagambo yuje urukundo  nifashishije mu  rwego rwo gukomeza gushishikariza abakunda iteka guhora hafi y’abakunzi babo .

Lyn mu ndirimbo D'amour yagaragaje urukundo abakunda bagomba kugirana

Tumubajije niba iyi ndirimbo D’Amour Atari Inkuru ifite aho ihuriye n’ubuzima bwe busanzwe yavuze ko ataribyo kandi ko we igihe nikigera azadutangariza umukunzi we .

Indirimbo D’Amour ya Lyn Yakozwe  n’umugabo umaze kubaka izina  mu gukora muzika  ya hano mu Rwanda Bob  Pro naho amashusho yatubwiye ko ubu mu Rwanda hasigaye hari abakora amashusho benshi akaba ari kureba neza uwazamukorera ibintu bizakundwa na benshi kandi byageza muzika ye ku mateleviziyo mpuzamahanga .

Kanda Hano wumve indirimbo D’Amour ya LYN  

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU