Umukuru w’abasirikare kabuhariwe barinda Perezida Museveni, SFC, Maj Gen Don Nabasa yavuze ko hari abantu bashaka guhurika ubutegetsi bwa Perezida Museveni binyujijwe mu rubyiruko.

Maj. Gen Don Nabasa yaburiwe ko hari abashaka guhirika Museveni ku butegetsi

Ibi Maj Gen Don Nabasa ukuriye SFC yabivuze ku wa Mbere tariki ya 11 Gashyantare 2019. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe akaba yavuze ko abo azi barimo gutoza urubyiruko muri Uganda ari abo mu ihuriro RNC rya Kayumba Nyamwasa.

Nk’uko ikinyamakuru Dailymonitor cyo muri Uganda kibitangaza, Maj. Gen Don Nabasa yasabye abasirikare abereye umuyobozi kudakoreshwa n’imbaraga zishobora guturuka hanze y’igihugu zateza umutekano muke mu gihugu.

Ashimangira ko ingabo za Uganda ziteguye guhangana n’uwo ari we wese wakwinjira mu gihugu cyabo agamije guhungabanya ubusugire bwacyo.

Yakomeje avuga ko aba bashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Museveni, bazajya bohereza ubufasha bw’amafaranga n’abantu, kugira ngo urubyiruko rukorwemo ubukangurambaga bugamije guhirika ubutegetsi.

Abicishije ku rukuta rwe rwa twitter, Amb. Nduhungirehe yagize icyo avuga kuri izi mpungenge Gen Nabasa afite, aho ashimangira ko urubyiruko azi ruhabwa ubukangurambaga ari urw’ihuriro RNC rya Kayumba Nyamwasa.

Yagize ati: “Abantu bonyine nzi bakangurira urubyiruko muri Uganda ni abaturuka muri RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse n’abayobozi bayo bagatembera mu gihugu barinzwe na ISO [Urwego rw’Umutekano w’Imbere mu gihugu].”

Maj Gen Don Nabasa yasabye ababyeyi kubwira abana babo ingero z’ibihugu byananiwe gutera imbere kubera intambara bakamenya ingaruka zo kugira amahoro mu gihugu.

Yagize ati: “Mugende mwigishe urubyiruko ntimurwane nabo kuko bitashoboka ko bamenya ibyo mu bigisha, mubabwire uko Uganda yari imeze mu myaka 35 ishize bazaca bugufi.”

Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko yanasabye n’Abanyapolitike ndetse n’abakuru mu myaka ko bakwiye kwigisha urubyiruko kudashukwa n’abashaka guhirika ubutegetsi.

Maj Gen Don Nabasa  avuga ko abaherutse gufatwa bakoherezwa mu bihugu byabo aribo bashobora gusubira muri Uganda, bohereje abantu n’amafaranga gukora ubukangurambaga bwo gukuraho Museveni.

Perezida Museveni amaze imyaka 33 ayobora Uganda, mu gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2021, bitangazwa ko ashobora kuzongera kwiyamamaza ku myaka 76 azaba afite.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU