Uwamariya Francine, umukobwa wa Mukaperezida Clotlide uherutse gushakana na Kwizera Evariste arusha imyaka 27, yavuze ko uyu nyina yatandukanye n’abagabo 3 mbere yo gushakana n’uyu bari kumwe.

Mbere yo gushakana na Kwizera arusha imyaka 27 Mukaperezida yatandukanye n’abagabo 3

Uwamariya Francine w’imyaka 31 yatangarije Isimbi.rw dukesha iyi nkuru ko nyina amaze gutandukana n’abagabo batatu, barimo umumotari.


Yashakanye bwa mbere n’umugabo babyaranye Uwamariya Francine, ntibatindana bahita batandukana, aho yaje gushaka undi mugabo witwa Mutambuka Jean Marie Vianney baranasezerana, ariko baza gutandukana ku mpamvu imwe y’uko babuze urubyaro.

Uwamariya yagize ati: “Nyuma y’uwo mugabo batandukanye, haje undi w’umumotari witwa Ndayambaje Martin babanye igihe kinini cyane, guhera mu 2008 kugeza mu 2017, uyu mumotari yari umugabo wa kabiri nyuma y’uwo batandukanye barasezeranye. Uyu na we yashakaga ko basezerana ndabyanga.

Nyuma y’uwo mumotari rero nibwo haje umusirikare na we ahita ashaka ko basezerana ndabyanga, mu mwaka ushize nibwo yakagombye kuba yarasezeranye n’umusirikare, twarabyanze.”

Uwamariya yavuze ko ibyo nyina yakoze ari igisebo ku muryango wabo kandi ko nubwo batarwanyije ko ashaka umugabo, asanga bidahwitse kubona umubyeyi we arongorwa n’umwana muto nka Evariste Kwizera.

Yagize ati: “Narasebye, kuko abantu birirwa bambwira ko mama ari Sugar Mammy, ngo ni mucutse umumpe. Numva nsebye imbere ya mabukwe, mu muryango w’umugabo wanjye, nkumva ndasebye muri make.”

Uwamariya Francine yavuze ko nyina yasebeje umuryango ashakana n’umwana muto
Uwamariya Francine yavuze ko nyina yasebeje umuryango ashakana n’umwana muto

Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 yasezeranye imbere y’amategeko kuwa 31 Mutarama 2019 na Kwizera Evariste ufite imyaka 21 y’amavuko mu bukwe bwavugishije benshi mu Rwanda

IREBERE VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE URI IMANA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU