Gufata icyemezo cyo gutandukana n’uwo mwashakanye cyangwa umukunzi wawe musanzwe mukundana ntabwo biba byoroshye. Mbere yo gufata icyo cyemezo, hari ibibazo ugomba kwibaza kugira ngo udahubikira icyemezo cyawe ukazabyicuza.

Mbere y’uko utandukana n’umukunzi wawe dore ibibazo 5 ugomba kwibaza

Camille Rochet, inzobere mu mibanire akaba n’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze agira inama umuntu ushaka gufata icyemezo cyo gutandukana n’umukunzi we ko akwiriye kubanza kwibaza bimwe mu bibazo by’ingenzi byagufasha kureba neza niba umwanzuro wifuza gufata ukwiriye.


Gerageza rero wibaze ibi bibazo uko ari 5, niwumva ubifitiye ibisubizo bihamye kandi wumva ko byagufasha, wafata umwanzuro wifuza.

1. Kuki mbere na mbere numva gutandukana ariwo muti?

Iyo umuntu atangiye gutekereza ku gutandukana, aba yumva aricyo gisubizo cyonyine gishoboka. Camille Rochet avuga ko icyo gihe icyo kigeze umuntu aba akwiriye kwibaza impamvu ituma atekereza ku gutandukana, akareba niba adakoreshejwe n’amarangamutima.

Akomeza avuga ko icyemezo nkicyo kiba gikwiriye kuba gifite impamvu ifatika gishingiyeho aho gushingira ku marangamutima. Iyo ufashe icyemezo nkicyo ushingiye ku marangamutima, bituma nundi mubano wose utabasha kuwubamo bihamye kuko agakomye kose wumva watandukana n’umukunzi wawe, akaba aribyo uhora ushyira imbere.

Aha niho Camille Rochet asaba gufata umwanya ukibaza niba ibikomere bizagusigira uzabasha kubyihanganira cyangwa se nta ngaruka bizagira ku bana banyu mu gihe uwo mugiye gutandukana ari uwo mwashakanye.

2. Ese simfashe icyemezo mpubutse cyangwa imburagihe?

Reba neza niba icyemezo ufashe utagihubukiye. Reba niba waragerageje bihagije. Reba niba mu nama inkoramutima zawe zakugiriye waragerageje kuzikurikiza bikanga. Fata umwanya uhagije n’igihe gihagije cyo kubitekerezaho.

3. Ibibazo byacu nta gisubizo byabonerwa?

Mbere y’uko utandukana n’umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye, ugomba kwibaza niba ntabundi buryo ikibazo cyangwa ibibazo mufitanye bitakemukamo aho gutandukana.

Ukwiriye kumenya ko abakundana bose cyangwa abashakanye bandi bagira igihe bakagirana ibibazo runaka , kuko iminsi yose ntabwo baba babanye mu munyenga ariko uko bagiranye ibibazo siko batandukana.

Iyo ugize iyo mitekerereze, bituma utekereza kabiri niyo waba wumva ko gutandukana aribyo bizakubera byiza. Waba uzi abantu bicuza nyuma yo gutandukana n’abo bakundana cyangwa se gutandukana n’abo bashakanye ? Mbere yo kuhagera, ukwiriye kwibaza niba warakoze ibishoboka byose ngo umubano wanyu uwusigasire.

Niba wumva kuri iyi ngingo uhafite ikibazo, ukwiriye gushaka umuntu wizeye ubazi mwembi, mukabiganiraho akagufasha gufata icyemezo.

4. Ese njyewe ndi miseke igoroye?

Iyo ukundana n’umuntu hari igihe uba wumva iteka ariwe washyira imbaraga mu rukundo, akagufasha kurushaho kunezererwa murirwo. Hari igihe bidahura nibyo uba umutegerejeho, bikagutera kumva utishimiye uwo mubano. Hari igihe bigera ukumva mwatandukana kuko atagukorera byose wari umwitezeho.

5. Ese nidutandukana nibwo nzagira ibihe n’ubuzima bwiza kuruta turi kumwe?

Reba niba uko mubanye byibuze ari sawa ahubwo yenda akaba ari wowe udashobotse. Ushobora kurebera ku bandi bagenzi bawe nubwo mu rukundo buri wese akunda ukwe. Ariko gereranya urebe niba nimurekana ari bwo bizakugendekera neza kurushaho.

Iyo ugeze muri icyo gihe, uba ukwiriye kwibaza uti ‘Ese njye ndi miseke igoroye?’, Njyewe nkora iki ngo mushimishe ? Iyo ukoze ibyiza, ugaharanira ko mugenzi wawe ariwe wishima, na we bituma arushaho gushaka kugukorera nkibyo umukorera cyangwa akarushaho. Ntabwo kwishima kwawe bituruka kuri we, ahubwo bitangirira kuri wowe. Niyo mpamvu uba ugomba kwibaza bimwe mu bibazo byagufasha mu cyamezo cyawe.

IREBERE VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE URI IMANA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU