Mc Tino yatangaje ko ari mu biganiro n’umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria  Wizkid aho banateganya gukorana indirimbo mu minsi iri imbere.

Mc Tino ngo ari mu mishinga yo gukorana indirimbo na Wizkid

Key Martin uzwi nka Mc Tino ni umwe mu bahanzi nyarwanda baririmba injyana ya Afro Beat aho mu ijoro ryashize yabaye umwe mu bahanzi batinze amajonjora abanza aho yarahanganye n’abahanzi b’bakunzwe barimo Danny Vumbi, Davis D, Uncle Austin na Mico The Best akaba ari yanabaye umuhanzi witwaye neza muriki kiciro.

Mu kiganiro Mc Tino yagiranye na Touchrwanda nyuma y’amarushanwa yavuze ko igihembo yabonye cyamuhaye akanyamuneza gasendereye aho ibi byishimo aherutse kubigira mu gihe yahabwaga impamyabumenyi y’ikiciro cya Kaminuza.

Yagize ati” Ndishimye cyane ,iyi [Award] yanshimishije[…] ibi byishimo mperuka kubigira mu gihe narangizaga kaminuza muri SFB kuko nahise mu bihe bigoye ndetse nza kuba umunyeshuri w’innyoza watsinze ku kigero cyiza kurusha abandi.”

Tino twamubajije icyo agiye gukoresha aya mafaranga yahawe maze atubwira ko azamufasha mu bikorwa bye by’umuziki ndetse no gushimira abafana be bamugiriye ikizere.

Yaboneyeho no kutubwira ko mu bikorwa arimo guteganya muri uyu mwaka harimo indirimbo azakorana n’umuhanzi Wizkid kuko ngo ibiganiro bigeze kure.

Ati” Ndi kuvugana na Wizkid dushobora gukorana indirimbo mu minsi iri imbere kuko twaraganiriye ambwira ko hari ibitaramo by’uruhererekane arimo gukora gusa ntabisoza ntakabuza tuzakorana.”

Yongeyeho ko biramutse bikunze ntakabuza yararana inkweto kuko yaba ari indi ntambwe nziza ateye mu buzima bwe “ Byanshimisha ahubwo ubanza nararana inkweto kuko iyi ndiirimbo yaba ari umuriro”.

Abajijwe niba koko ari Wizkid nyirizina bavugana yasubije ko atabizi neza gusa ko niba ariwe ukoresha konte ye bwite ya Instagram ariwe bavugana gusa ngo ashaka gutahura niba koko ari Wizkid bavugana ayo mabanga yose cyangwa niba hari undi umukoreshereza imbuga nkoranyambaga nkuko ibindi byamamare bibigenza.

Umva Indirimbo Nshya ya Tino Aherutse gushyira hanze:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU