Mike Karangwa wamamaye cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro hano mu Rwanda ndetse no  mw’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka, yasabye anakwa umukunzi we Isimbi Roselyne bamaze igihe bakundana.

Mike Karangwa yasabye anakwa Isimbi Roselyne mu birori by'akataraboneka

Ni ibirori byabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019.

Mike Karangwa wamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro nka Salus Relax kuri Radio Salus, Sunday Night kuri Radio Isango Star na Ten Tonight kuri Radio 10, yaherekejwe n’inshuti n’imiryango bajya gusaba no gukwa umukunzi we biyemeje gukomezanya urugendo rw’ubuzima.

Bamporiki Edouard na Mugabo Justin nyiri Radio na Isango Star TV, nibo bari barangaje imbere abasaza baje gusaba. Mike Karangwa yari agaragiwe n’abanyamakuru barimo Friday James, Lucky Nzeyimana, Claude Kabengera na Happy Bunani.

Nyuma y’imisango ya Kinyarwanda irimo gushyenga no gutebya, Karangwa yazaniwe uwo yakunze amugwa mu byano, amuha indabo n’impano yamuteguriye.

Umuhanzikazi Oda Paccy yari mu bakobwa bamutwaje impano zirimo izo yahaye umukunzi we n’ababyeyi be.

Ku wa 14 Gashyantare 2019 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge Niboye mu Karere ka Kicukiro, biyemeza kuvanga imitungo yabo yose nta kimwe bashyize ku ruhande.

Mu ijoro ryo ku wa 23 Gashyantare 2019 rizaba intangiriro y’ubuzima bushya bwa Mike na Isimbi bazaba baciye ukubiri no kuba ingaragu, nyuma yo guhesha umugisha isezerano ryabo.

Mike Karangwa n'uwari umugaragiye ubwo binjiraga ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa
Mike Karangwa n’uwari umugaragiye ubwo binjiraga ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa
Impeta n'amaherena Isimbi yari yambaye
Impeta n’amaherena Isimbi yari yambaye

Itorero ryasusurukije abitabiriye ibirori bya Karangwa Mike n'umukunzi we
Itorero ryasusurukije abitabiriye ibirori bya Karangwa Mike n’umukunzi we
Perezida w'Itorero ry'Igihugu, Bamporiki Edouard ni we wasabiye Mike Karangwa
Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard ni we wasabiye Mike Karangwa
Umuraperikazi Oda Paccy ari mu batwaje impano Mike Karangwa
Umuraperikazi Oda Paccy ari mu batwaje impano Mike Karangwa

Uhereye ibumoso: Abanyamakuru Bunani Happy wa Isango Star; Friday James na Luckyman Nzeyimana ba RBA baherekeje umusore
Uhereye ibumoso: Abanyamakuru Bunani Happy wa Isango Star; Friday James na Luckyman Nzeyimana ba RBA baherekeje umusore
Rukizangabo Shami Aloys na we yari mu basaza basabiye Karangwa
Rukizangabo Shami Aloys na we yari mu basaza basabiye Karangwa
Mike Karangwa aramutsa uhagarariye umuryango wo kwa sebukwe
Mike Karangwa aramutsa uhagarariye umuryango wo kwa sebukwe
Mike Karangwa yamamaye mu biganiro by'imyidagaduro kuri radio zikomeye mu Rwanda
Mike Karangwa yamamaye mu biganiro by’imyidagaduro kuri radio zikomeye mu Rwanda
Aba bombi bafatanyije n'abitabiriye ibirori kwishimira umunsi wabo
Aba bombi bafatanyije n’abitabiriye ibirori kwishimira umunsi wabo
Agishyikirizwa umukunzi we yamuguye mu byano, ashira urukumbuzi
Agishyikirizwa umukunzi we yamuguye mu byano, ashira urukumbuzi
Mike Karangwa na Isimbi bazasezerana imbere y'Imana ku wa 23 Gashyantare 2019
Mike Karangwa na Isimbi bazasezerana imbere y’Imana ku wa 23 Gashyantare 2019
Yerekanye uko azajya yakira umukunzi we nibagera mu rwabo rugo
Yerekanye uko azajya yakira umukunzi we nibagera mu rwabo rugo

Mike Karangwa n'umukunzi we Isimbi Roselyne bacinye akadiho
Mike Karangwa n’umukunzi we Isimbi Roselyne bacinye akadiho

Amafoto/Igihe

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU