Kuri uyu wa Kane Taliki ya 21 Gashyantare2019, nibwo Mineduc yashyize hanze amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2018.

Mineduc yashyize hanze amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye

Mu itangazo yashyize ahagaragara binyuze kuri Twitter, Mineduc yavuze ko aya manota azashyirwa ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki 21 Gashyantare 2019.

Amanota azashyirwa ahagaragara ni ay’abarangije amashuri yisumbuye mu mashuri asanzwe, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro n’ibigo bihugura abarezi (TTC).

Igikorwa cyabereye mu cyumba cy’inama ya Minisiter aho Dr Eugene Mutimura yatangaje ko kimwe mu byo yishimiye harimo nko kuba  abanyeshuri baratsinze ku rwego rushimishije. Naho abanyeshuri babaye abambere bazahabwa ibihembo, umunyeshuri witwa Mukasine Gloriose wigaga ku ishuri rya Eav Ntendezi niwe wahize abandi mu bize imyuga mu mwaka wa 2018.

Minisiti w’uburezi yatangaje ko muri rusange mu mashuri yisumbuye asanzwe abatsinze ni 88.2% naho mu mashuri yisumbuye yigisha imyuga abatsinze ni 95.2%.

Amanota y’ ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ari kureberwa ku rubuga rwa Interninet rusanzwe rushyirwaho amanota rwa ‘Rwanda Education Board’

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU