Chinedu Ikedieze na Osita Iheme bamenyekanye muri Baby Police bageze I Kigali aho bitabiriye igitaramo kiswe Naija-Rwanda Connect kigamije guhuriza hamwe imbaraga mu guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda cyane cyane binyuze muri sinema.

Aba bakinnyi ba Filime bamamaye kubera filime yitwa Baby Police bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu baje gutangiza umushinga wo kureba uko bahuza sinema yo mu Rwanda n’iyo muri Nigeria aho bateganya no kuzahugura abanyarwanda bakunda gukina umwuga wa Filime aho bazanasura ibyiza nyaburanga bitandukanye bitatse u Rwanda aho kuri uyu wa Kane bagomba gutaramira abantu abakunzi babo bari kumwe n’abandi banyarwenya nyarwanda.

 

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kane bavuze ko baje mu Rwanda ho baje mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abakinnyi ba filime nyarwanda ndetse gukora ibikorwa bijyanye no gufata filime, Baboneyeho kuvuga ko u Rwanda rufite ahantu nyaburanga hatangaje haryoheye gufata amashusho ndetse ko ari igihugu gifite isuku iri ku rwego rwo hejuru.

Mu bibaz babajijwe n’itangazamakuru harimo nk’uko babona filime nyarwanda basubije ko ihagaze neza gusa habura kwitinyuka kubayikina ndetse bagakoresha indimi mpuzamahanga kuko biri mu biteza imbere cinema.

Baboneyeho gusaba abanyarwanda bose kuza kwifatanya nabo mu gitaramo cy’urwenya aho ngo babahishiye byinshi byiza bitandukanye bari kumwe n’abandi banyarwenya nyarwanda.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera mu ihema rya Camp Kigali aho kwinjira ari 5,000, 10,000 ndetse n’ameza y’abantu umunani ku mafaranga 200,000. Aha bakazaba bafatanya n’abandi banyarwenya barimo Clapton Kibonke, Babou, Mr Fyoo na Joshua  bose bamaze kwamamara mu Rwanda.

 

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU