Umuraperi  Mukadaff ni umwe mu basore bari kwigaragaza cyane muri iyi njyana ya Hip Hop aho yerekana ubuhanga budasanzwe mu kungikanya amajwi ,nyuma ‘indirimbo nyinshi zitandukanye uyu musore yagiye akora kuri ubu yatangiye gufata amashusho y’Indirimbo ye nshya yise Feck Friends.

Icyo gikorwa cyo gufata ayo mashusho cyabe ye kuri iki cyumweru  mu ntara y’amajyepfo aho umusore umaze Kumenyekana cyane mu gutunganya amashusho uzwi nka AB Godwin ariwe  uri kugikora.


Nyuma y’icyo gikorwa rero twegereye umuhanzi Mukadaff tumubaza impamvu yifuje gukora amashusho agargaramo amwe ateye ubwo aho ubona aba afite ibintu bimeze nka maraso yakubiswe cyangwa yagize indi mpanuka yahuye nayo maze nawe mu magambo agira Ati :Indirimbo  nayise feck Friends Bishatse kuvuga inshuti mbi , aho yashakaga kwerekana ko burya mu buzima bwa  buri munsi abo wita inshuti zawe ariko usanga iyo uhuye n’ikibazo akenshi usanga nta numwe ukwikoza .

Tumubajije niba atarayikoze bigendeye ko umujyanama we uzwi nka No Stress amaze iminsi yarakoze impanuka abenshi bagatekereza ko inzu yabo ifasha abahanzi yaba igiye  guhagarara bagasa, aseka cyane yasubije ko ntaho bihuriye kuko nubu  bari gukorana rwose nta kibazo gusa we yashimangiye ko ibyo yaririmbye ari ibintu bibaho kandi buri Gihe .

Mu gusoza Mukadaff yashimiye abakunzi be cyane uburyo badahwema kumuba hafi mu bikorwa bye anabizeza ko nyuma ya Feck friends abafitiye ibindi bikorwa byinshi kandi byiza

Irebere uko ifatwa ry’amashusho ya Feck Friendz ryari rimeze

Mu mafoto ateye ubwoba Mukadaff yafashe amashusho y’Indirimbo Ye yise Feck Friends

Mu mafoto ateye ubwoba Mukadaff yafashe amashusho y’Indirimbo Ye yise Feck Friends

Mu mafoto ateye ubwoba Mukadaff yafashe amashusho y’Indirimbo Ye yise Feck Friends

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU