Mujawamariya Hycenthe uzwi cyane nka Mukarujanga mu ruhando rwa filime nyarwanda yatangaje ko ari umufaa ukomeye w’umuraperi Bull Dogg.

Mukarujanga wihebeye injyana ya Hip Hop yatangaje umuhanzi afana

Mujawamariya Hycenthe uzwi nka Mukarujanga ni umwe mu bantu bagize uruhare runini mu kuryoshya filime nyarwanda aho kuri ubu yanitiriwe izina rya filime yakinnye ariryo Mukarujanga.


Mu kiganiro Mukarujanga aherutse kugirana n’itangazamakuru yakomoje ku izina rye aho ryaturutse maze asubiza ko aya mazina yayahawe n’umuyobozi wa filime ari nacyo gihe umugabo uzwi nka Kalisa [ Samusure] nawe yiswe irizina ndetse n’umukobwa uzwi nka Nyinawambogo wakinnye ari umukunzi wa Kanyombya.

Muriki kiganiro yabajijwe niba ajya yumva umuziki nyarwanda aha yasubije ko aumva cyane ndetse ashishura ko ari umufana ukomeye wa Bull Dogg ngo kuko ari umuraperi mwiza ukunze kuririmba ibintu bimushimisha kandi birimo ubutumwa.

Abajijwe izindi njyana yumva z’umuziki yasubije ko azumva gusa ngo by’umwihariko akunda injyana ya Hip Hop.

Twakwibutsa ko Mujawamariya Hycenthe kuri ubu ari umubyeyi w’ umwana umwe , uzi kuganira cyane kandi akunda gutebya cyane ku bantu baganira nawe.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU