Joel Rutaganda n’umukobwa witwa Muyango Claudine waje no kwegukana ikamba rya Miss Photogenic 2019 ni bimwe mu bintu byavuzweho cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, cyane cyane ibyerekeranye na ruswa y’igitsina yashinjwaga uyu musore Joel.

Muyango Claudine yashyize hanze ukuri ku byerekeranye na Ruswa y'igitsina yavuzweho

Muyango Claudine nyuma gato yo kwegukana iri kamba rya Miss Photogenic yagarutse ku makuru yose yagiye amuvugwaho ku mubano yaba afitanye na Joel Rutaganda ndetse no ku wundi muntu waba afite aho ahuriye n’irushanwa rya Miss Rwanda.


Mu kiganiro n’umunyamakuru Muyango Claudine yagize ati: “Naje mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda nzi neza ko ibizaba byose nzabasha kubyakira, gusa icya mbere cyangwa se icyo mpereza agaciro, uba ufite uko ubayeho,ufite abantu mubanye, bafite ukuntu bakuzi, ndakeka nta mufana n’umwe wanjye waba abona ibiba ngo abihe agaciro.”

Muyango Claudine yashyize hanze ukuri ku byerekeranye na Ruswa y'igitsina yavuzweho

Muyango yakomeje agir’ati: “Ndetse n’abantu bazi kureba kure, ndekeka iyo urebye nawe hari ikintu ushobora kubona, ndi umukobwa ufite indangagaciro kandi ufite kirazira agenderaho z’umuco nyarwanda. Naje muri rino rushanwa ry’ubwiza nzi icyo nshaka, kandi numvako ubwenge mfite cyangwa se ubushobozi mfite buzamfasha kugera ku ikamba nta zindi nzira nciyemo.”

IREBERE VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE URI IMANA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU