Miss popularity 2019 Mwiseneza Josiane yahuye na Nimwiza Mighan wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019 ku nshuro ye ya mbere nyuma y’irushanwa rya Miss Rwanda.

Mwiseneza Josiane yahuye na Nimwiza Mighan ku nshuro ye ya mbere nyuma y'irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2019

Mu irushanwa rya Miss Rwanda riherutse kuvugwaho byinshi mu itangazamakuru ryagaragayemo udushya twinshi haba mu bakobwa baryitabiriye ndetse n’abarikurikiraniraga hafi aho bamwe batabura guhamya ko Mwiseneza Josiane na mugenzi we Mwiza Mighan bubatse ubushuti bitewe nuko babanye.

Ibi bishimangirwa nibyo Nimwiza yigeze gutangaza kuri Mwiseneza aho yahamije ko yamubereye inshuti nziza dore ko banabanaga mu cyumba kimwe kuko mu mwiherero yabanye n’abakobwa 2 barimo Niyonsaba Josiane na Mwiseneza Josiane wamusigiye urwibutso rukomeye mu gihe gito bamaranye, avuga ko Mwiseneza Josiane ari umukobwa wihariye ukunda gusenga ndetse no gusabana na bagenzi be.

Mwiseneza Josiane yahuye na Nimwiza Mighan ku nshuro ye ya mbere nyuma y'irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2019
Mwiseneza Josiane yahuye na Nimwiza Mighan ku nshuro ye ya mbere barasabana

Yagize ati: “Ikintu cya mbere nzamwibukiraho ni ukuntu yahoraga ambwira ngo azanyirukana mu cyumba cye. Hari igihe nabaga nagiye nko mu bindi byumba akaza agasanga sindakingura icyumba cyanjye ngo ninjire, kuko twabaga dufite urufunguzo rumwe cyangwa urundi twarutaye mu cyumba, yaza agafungura agasanga sindinjira akaza kunshaka akambwira ati kandi wowe nzakwirukana mu cyumba cyanjye, nanjye naza namubura nkamubwira nti nanjye nzakwirukana, kubana nawe byari byiza.”

Nimwiza Meghan akomeza agaruka kuri Mwiseneza Josiane agira ati: “Ikindi kandi ni umuntu ukunda gusenga, kuko iyo nabaga ngiye kuryama ntasenze yarambwiraga ati byuka tubanze dusenge, tugafatana mu maboko tugasenga. Mana yanjye, Josiane ni umuntu mwiza, sinzi ukuntu ndibubibabwire. Josiane ni umuntu udasanzwe, ntabwo ari ibintu bya buri wese kubona umuntu nk’uriya.”

Nyampinga w’u Rwanda 2019

Kuri uyu iki cyumweru nibwo Mighan yasakaje ifoto ye hanze ari kumwe n’abakobwa barimo abo bahatanye muri Nyampinga w’u Rwanda ubwo bahuraga ku nshuro ya mbere nyuma y’amarushanwa barimo gusangira nyuma bafata n’ifoto y’urwibutso.

Ibi bibaye nyuma yuko uy mukobwa Josiane aje I Kigali kwakira impano y’amafaranga azaguramo imodoka yemerewe n’umunyamidelikazi Mimi.

Mwiseneza Josiane yahuye na Nimwiza Mighan ku nshuro ye ya mbere nyuma y'irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2019
Nimwiza Mighan Nyampinga w’u Rwanda 2019

Twakwibutsa ko Nimwiza Meghan watorewe kuba Miss Rwanda 2019, yavutse tariki 10 Ukwakira 1998, kuri se Ruvebana Gaspard na nyina Basiime Betty, akaba ari imfura mu muryango w’abana batatu bose b’abakobwa. Nimwiza Meghan yavukiye i Kigali ndetse kuri ubu umuryango we utuye mu mudugudu witwa Akaruvusha mu kagari ka Gacuriro mu murenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU