Mwiseneza Josiane wabanye mu cyumba kimwe na Nimwiza Meghan yatangaje tumwe mu dushya kuri Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda, harimo kugira ubwoba bwinshi nyuma y’ibizamini yumva ko ari butahe.

Mwiseneza Josiane yatangaje tumwe mu dushya kuri Nyampinga w’u Rwanda Nimwiza Meghan

Mwiseneza Josiane washyuhije irushanwa rya Miss Rwanda 2019, bikamuviramo guhabwa igihembo cya Miss Popularity,  yatangarije urubuga rwa You Tube Kdot250 ko yishimiye ko mugenzi we yegukanye iri kamba kuko babanye neza kandi akaba ari n’umunyamahoro.


Yagize ati: “Kuba Meghan yaratwaye ikamba ni ibintu byiza kuko twarabanye mu cyumba, twabanye neza byari ibyishimo. Twarishimye kuko mu cyumba cyacu umwe yabaye Miss Rwanda undi aba Miss Popularity, ni ibintu dukesha Imana.

Mwiseneza yakomeje agira ati: “Turi mu mwiherero, twakundaga kugera mu cyumba Meghan agatangira akagenda, rimwe nkamubwira nti ko ugenda cyane bite? Rimwe nzakwirukana mu cyumba nawe akambwira ati ni njyewe uzakwirukana, twese tukarwanira kugira ijambo mu cyumba. Meghan yoroshyaga ubuzima, twarumvikanaga, iyo twavugaga ngo tugiye gukora iki twaragikoraga.”

Tumwe mu dushya kandi Josiane avuga n’uko Meghan yakundaga kugira ubwoba iyo babaga barangije ibizamini, akavuga ati: “noneho ni njyewe uri butahe uyu munsi .Ntabwo yihaga amahirwe yo gutwara ikamba wabonaga ari umunyamahoro wibereye aho.”

Mwiseneza yavuze ko arajwe ishinga no gushyira mu bikorwa umushinga yiyemeje wo kurwanya igwingira ry’abana mu cyaro bitewe n’imirire mibi.

Mwiseneza yishimiye intsinzi ya Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019
Mwiseneza yishimiye intsinzi ya Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019

IREBERE VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE URI IMANA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU