Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity 2019 yavuze ko adateganya gukora kuri Televiziyo kuko bitari mu mishinga ye y’uyu mwaka.

Mwiseneza yagize icyo avuga ku kazi yari guhabwa ko gukora kuri Televiziyo

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 7 Gashyantare 2019, nibwo Kakoza Nkuliza Charles uzwi nka KNC , nyiri Radio1 na TV1 yatumiye Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe na benshi muri Miss Rwanda 2019 maze bagirana ikiganiro.


Mu bibazo bitandukanye byabajijwe Mwiseneza benshi bagarutse ku imodoka byavuzwe ko azahabwa maze avuga ko ataramenya ubwoko bw’imodoka azahabwa gusa yemeza ko azayigura uko byagenda kose, undi yamubajije niba koko ateganya gukora kuri Televiziyo ya TV1 maze amusubiza ko adateganya kuyikoraho.

Mwiseneza Josiane yagize ati: “Ntacyo kuko sinteganya kuyikoraho.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko ikimushishikaje cyane ari ugukomeza amasomo ye nubwo ataramenya aho azayakomereza.

Mwiseneza Josiane w’imyaka 23 y’amavuko  yatowe nka Nyampinga w’u Rwanda wakunzwe cyane kurusha abandi muri 2019, ibi byatumye abantu benshi bamwemerera impano harimo n’umunyamideli uba Iburayi wamwemereye imodoka ndetse akaba yaramaze no kumuha amafranga yo kuyigura.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU