Ikipe iyobowe na LeBron James yatsinze iya Giannis Antetokounmpo amanota 178-164 mu mukino wa NBA All Star wabereye kuri Spectrum Center mu Mujyi wa Charlotte muri Carolina y’Amajyaruguru.

NBA All Star: Ikipe ya LeBron James yegukanye intsinzi, Kevin Durant atorwa nka MVP

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gashyantare 2019 nibwo uyu mukino wabaye uhuza ibihangange bya Basketball bikina Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

Ni ku nshuro ya kabiri hakoreshejwe uburyo butari uguhitamo abakinnyi baturuka mu Burasirazuba n’Uburengerazuba busanzweho ahubwo abakapiteni babiri aribo LeBron James wa Los Angeles Lakers na Giannis Antetokounmpo ukinira Milwaukee Bucks bahisemo abakinnyi beza mu makipe atandukanye.

Ikipe ya LeBron James yari igizwe na Kevin Durant (Warriors), Kyrie Irving (Celtics), Kawhi Leonard (Raptors) na James Harden (Rockets). Naho ikipe ya Giannis yo yari ifite Stephen Curry (Warriors), Joel Embiid (Sixers), Paul George (Oklahoma) na Kemba Walker (Hornets).

Uyu mukino witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi ba Hip Hop nka 2 Chainz, Ludacris, Meek Mill na J Cole.

Agace ka mbere karangiye ikipe ya LeBron idahagaze neza kuko yatsinzwe amanota 53 kuri 37.

Gusa mu duce twakurikiyeho yagiye yitwara neza kugeza itsinze umukino. Mu gace ka kabiri yatsinze amanota 45 kuri 42, aka gatatu yinjiza mu gakangara amanota 50 kuri 36 naho mu gace ka nyuma yinjiza amanota 46 kuri 33. Igiteranyo cya yose ni amanota 178-164.

Igihangange Kevin Durant usanzwe ukina muri Golden State Warriors yatsinze amanota 31 afasha ikipe ye kwegukana igikombe cya All Stars bimuhesha guhembwa nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi muri NBA ahabwa igihembo bita ‘MVP’.

Nyuma y’uyu mukino, ibihangange Dwyane Wade na Dirk Nowitzki bahise basezera ku mukino wa Basketball ku mugaragaro bakomerwa amashyi n’ibihangange byawitabiriye.

NBA All Star: Ikipe ya LeBron James yegukanye intsinzi, Kevin Durant atorwa nka MVP

NBA All Star: Ikipe ya LeBron James yegukanye intsinzi, Kevin Durant atorwa nka MVP

NBA All Star: Ikipe ya LeBron James yegukanye intsinzi, Kevin Durant atorwa nka MVP

NBA All Star: Ikipe ya LeBron James yegukanye intsinzi, Kevin Durant atorwa nka MVP

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU