Umuhanzi Nshuti Ian yasohoye ndirimbo ya mbere y’Imana n’amashusho yayo, nyuma yo kureka iby’Isi akemera agakiza, areka kuririmba indirimbo z’urukundo rw’isi.

Nshuti Ian yasohoye ndirimbo ya mbere y'Imana areka izi isi

Nshuti Ian n’umwe mu bahanzi bari basanzwe baririmba indirimbo z’urukundo rw’isi, cyangwa zivuga kubakundana bagamije kubana nk ‘umugabo n’umugore.

Uyu muhanzi yagiye akora indirimbo zitandukanye n’amashusho, nyuma aza kubireka kubera ko yaramaze kwakira agakiza, akamenya ko impano yahawe n’Imana yo kuririmba akwiriye kuzajya ayikoresha mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Nshuti Ian yasohoye ndirimbo ya mbere y'Imana areka izi isi

Mukiganiro Nshuti Ian yagiranye na Touchrwanda.com yavuze ko yishimiye kandi aguwe neza no kuririmba indimbo zihimbaza Imana, kandi avuga ko icyatumye ahitamo kuririmba indirimbo zo kuramya  ari uko yabonye ko, kuririmba ndirimbo z’urukundo rw’isi udafite urwi Imana ntacyo bimaze.

Nshuti Ian yasohoye ndirimbo ya mbere y'Imana areka izi isi

Indirimbo ya Nshuti Ian yitwa URI IMANA ikubiyemo inkuru y’umuntu wabaswe ni byaha, ariko Imana ikaza kumukura muri ibyo byaha, atari uko yasenze cyangwa ngo agire ikindi gitambo atanze, ahubwo ari ukubera ubuntu bw’Imana yo kwiringirwa.

Nshuti Ian yasohoye ndirimbo ya mbere y'Imana areka izi isi

Iyi ndirImbo yakorewe muri Touch Entertainment ikorwa na Producer Trackslayer, amashusho atunganywa na M-VAVA GZ.

IREBERE HANO  Y’INDIRIMBO VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE “URI IMANA” -Ntiwibagirwe KANDI GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU