Umuraperikazi Oda Paccy yavuze ko atazakora amashusho y’indirimbo ibyatsi kuko ngo atabona umurima urimo ‘Ibyatsi’ yaririmbye.

Ntagitekerezo mfite cyo gukora amashusho y’indirimbo Ibyatsi –Oda Paccy

Umuraperikazi Oda Paccy wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Sweet Love ,Kano ,Igitego n’izindi ,kuri ubu yavuze ko atazakora amashusho y’indirimbo ibyatsi kuko adashobora kubona aho akura umurima w’ibyatsi asobanura ko ari urumogi.


Ibi bije nyuma yuko ashyize hanze ikirango cy’indirimbo kigaragaraho ifoto y’ikibuno cy’umukobwa wambaye ubusa aho benshi bibajije icyo yashatse kwerekana.

Byatumye abenshi bamwamagana ndetse Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, asohora itangazo rimwambura ubutore aho yavuze ko kuva taliki ya 24 Ukwakira 2018 atakiri indatabigwi.

Ibi byatumye uyu muhanzikazi ashyira hanze iyi ndirimbo shishi itabona mu rwego rwo kumvikanisha ubutumwa bukubiye mu ndirimbo yari yashyize hanze. Aho yavuze ko igamije gukebura abakoresha ibiyobyabwenge bikabashora mu bikorwa batari biteze.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo yayaretse kuko atari kubona aho akura umurima urimo ‘Ibya tsi’ yaririmbye, kuko mu Rwanda bitemewe kandi nta n’aho wapfa kubibona.

Ntagitekerezo mfite cyo gukora amashusho y’indirimbo Ibyatsi –Oda Paccy

Ati: “Ibyatsi byo nta mashusho! Nabuze umurima, ese ubu biriya byatsi wabikura he? Byasaba gushaka umurima w’ibyatsi naririmbye, nagombaga kuyikora mbireba nkabitwika kandi ntibyari kunkundira. Ntabwo amashusho ahari.”

Uyu muhanzi yavuze ko ahubwo yahise ahugira mu gushinga inzu itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi, ndetse ngo anasohora iyo ndirimbo ntabwo yateganyaga gukora amashusho yayo.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU