Mu gihe abanyarwanda  twizihiza umunsi w’Intwari zitangiye u Rwanda, abantu batandukanye bagiye bagira ibyo batangza ku ntwari, benshi banakomoza ku muco wo kuba Intwari muri abo na Nyampinga w’U Rwanda Nimwiza Meghan yagize icyo.

Nyampinga w’U Rwanda Nimwiza Meghan yavuze byinshi ku munsi w’Intwari

Ku mugoroba wo ku tariki ya  31 Mutarama  2019 ubwo yari yatumniwe mu kiganiro Versus kinyura kuri televiziyo y’igihugu  , uyu mwari ukunzwe na benshi kandi unafatwa nk’umwiza wa mbere mu gihugu yabajijwe uko afata umunsi w’intwari ndetse nuko afata Intwari.


Meghan yagize ati: “Umunsi w’Intwari nkufata nk’umunsi ukomeye cyane  kuko ariho abanyarwanda bibukaho abatubanjrije batatinye kujya ku rugamba ntibatinye kuba Babura ubuzima bwabo  ndetse no guta imiryango yabo ndetse n’ikindi kintu icyo aricyo cyose.”

Yakomeje avuga ko: “ari umunsi, ari igihe tuba tugiye kubahereza icyubahiro bakwiye nubwo intwari Atari umuntu wapfuye  kuko hari n’Intwari zikiriho bikaba ari ibintu yishimira cyane nubwo Atari ariho gusa umwibutsa ko hari abanyarwanda batigeze bifuza gusubira inyuma ahubwo baharaniye uburenganzira bwabo.”

Yasoje avuga ko uyu munsi ashimira buri munyarwanda we kuko uwo ariwe wese ari ntwari kubera uruhare yagize kugira ko akure u Rwanda aho rwari ruri mu myaka 25 ishize ubu tukaba turi mu gihugu gitemba amata n’ubuki anabifuriza kwishima cyane.

Nimwiza Meghan wabanaga na Mwiseneza mu cyuma kimwe ni we wabaye Miss Rwanda 2019
Nimwiza Meghan wabanaga na Mwiseneza mu cyuma kimwe ni we wabaye Miss Rwanda 2019

Tubibutse ko Nimwiza Meghan yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda kw’itariki 26 Mutarama 2019 mu intare Arena I Rusororo aho yahigitse bagenzie  bagera kuri 15 .

Amafoto : Nsanzabera Jean Paul

IREBERE VIDEO NHYA YA NSHUTI IAN YISE URI IMANA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU