Itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya Charly na Nina ndetse na Dj Pius bamaze gusezera mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards mu 2019.

Nyuma ya Oda Paccy, Kina music na Charly na Nina Dj Pius nabo basezeye muri Salax Award

Hashize umunsi umwe hatangajwe abahanzi bagomba kuvanwamo abitabira irushanwa rya Salax Awards mu 2019.


Basezeye nyuma y’aho Oda Paccy n’abo muri Kina Music bose bamaze gutangaza ko batazitabira ibi bihembo. Paccy yavuze ko hari ibikorwa bitamwemera kwitabira naho Kina Music yo byatewe n’uko bashakaga kubanza kugirana ibiganiro n’abateguye irushanwa.

Rwema Dennis ukorana bya hafi na Charly na Nina na DJ Pius wari unabahagarariye mu kiganiro abahanzi bari guhatana muri ibi bihembo bagiranye n’ababiteguye, yabwiye IGIHE ko bavuyemo kubera kutanyurwa n’uburyo abahatana batoranyijwemo.

Ati: “Ni njye wujuje ibintu byose, hari ibyo twasabye abantu bateguye irushanwa ntibabikora. Mu magambo make uko batoranyije abahatana ntabwo byatunyuze.”

Rwema yavuze ko batazandika ibaruwa basezera kuko bajya gutoranywa abateguye irushanwa nabo batigeze babandikira.

Ibihembo bya Salax Awards byatangiye gutangwa mu 2009 bigeze mu 2014 birahagarara. Byongeye kubyutswa mu 2016 ariko abahanzi benshi bikuramo bituma bisubikwa.

Ikirezi Group yatangije iki gikorwa yagiranye amasezerano na Sosiyete yitwa AHUPA Digital Services Ltd yahawe ububasha bwo kongera kuyitegura mu gihe cy’imyaka itanu.

Mu mpinduka zakozwe na AHUPA harimo gukuramo ibyiciro bitari iby’abanyamuziki no gushyiraho amafaranga azahabwa uzatsinda abandi muri buri cyiciro.

Ikindi abahanzi bo mu Rwanda baba hanze ntabwi bemerewe guhatana kuko basanze hari ibikorwa bimwe abandi bazitabira bo badashobora kubonekamo.

Abahanzi 10 bagiye bashyirwa mu itsinda, muri buri tsinda muri atandatu azahembwa hakaba hazagenda havamo abahanzi batanu bazagera mu cyiciro cya nyuma.

Abahanzi bazarenga ijonjora ry’ibanze bazahita bagenerwa amafaranga ibihumbi 100 Frw mu gihe uzatsinda muri buri cyiciro azahabwa miliyoni imwe.

Biteganyijwe ko tariki ya 29 Werurwe 2019 ari bwo hazaba umuhango wo gutanga ibihembo ku bazaba batsinze.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU