Mbabazi Egide, umukunzi wa Mutesi Aurore, yamwifurije isabukuru nziza amutaka amwita Umwamikazi nyuma y’igihe havuzwe impuha zo gutandukana bakimara gusezerana mu mategeko.

Nyuma y’impuha zo gutandukana Mbabazi Egide yise umukunzi we Mutesi Aurore Umwamikazi

Inkuru yavugaga urunturuntu mu rukundo rwabo yashenguye benshi ndetse yamaganirwa kure. Yari yashibuwe n’uburyo umusore yari yasibye amafoto y’umukobwa yose yagiraga kuri Instagram ye ndetse hagashira igihe kirekire nta kanunu k’amagambo meza y’urukundo nk ’ayo yajyaga amwandikaho.


Mbabazi ukundana na Mutesi yongeye kumutaka ashimangira urukundo ruri hagati yabo. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2019, ubwo Mutesi Aurore yizihiza isabukuru, uyu mukunzi we yashyize urukurikirane rw’amafoto menshi n’amashusho kuri Instagram harimo n’ayo bari kumwe uyu munsi.

Mu ifoto ya mbere ati “Isabukuru nziza Mwamikazi. Ishimire umunsi wawe kandi ukomeze kugubwa neza. Sinabona icyo nkwifuriza gusa nkwifurije ibyiza muri byinshi bigiye kuza.” Arangije ashyiraho umutima agaragaza ko amukunda ndetse n’uturabyo.

Nyuma y’iyi foto Egide yashyize andi menshi ku rukuta rwe akomeza kwifuriza Aurore Kayibanda isabukuru nziza. Hari aho yanashyizeho amashusho bari kumwe mu modoka umunezero ari wose bumvana indirimbo ‘I can’t stop the felling’ ya Justin Timberlake ndetse hari aho bajyana guhaha bigaragaza ko urukundo rwabo rugishinze imizi.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide, ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire ndetse kenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.

Umukunzi wa Mutesi Aurore yamwise Umwamikazi nyuma y’impuha zo gutandukana
Umukunzi wa Mutesi Aurore yamwise Umwamikazi nyuma y’impuha zo gutandukana

Nubwo bimeze gutyo ariko muri iki gihe Mutesi Aurore we ntakiba ku mbuga nkoranyambaga, akizivaho byateye urujijo bamwe bakeka ko umubano we na Mbabazi Egide wasenyutse. Mu minsi ishize yazigarutseho by’igihe gito yongera kuzivaho bucece.

Mbabazi Egide yasezeranye na Miss Mutesi Aurore ku itariki ya 29 Nyakanga 2018 nyuma y’amezi atanu amwambitse impeta ishimangira urukundo rwabo. Yayimwambikiye muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU