Abaraperi 2 aribo Jay Polly na Bull Dogg baherutse kurwanira mu gitaramo cyo kwakira yu musore ubwo yavaga muri Gereza bongeye kubyutsa ubushuti nyuma yuko icyari urukumbuzi cyajemo ubushotoranyi bwari guteza inyatara iyo inshuti zabo bombi zitaza kwitambika.

Jay Polly na Bull Dogg barwaniye mu kabyiniro bongeye gusubukura ubushuti

Umubano wabo wongeye kugaragarira amaso y’abantu ubwo aba basore bongeye guhurira mu birori bya Salax Awards byabaye  kuwa 11 Gashyantare  ubwo aba bahanzi bahuraga bakongera guhuza urugwiro.

Ubwo Jay Polly yaganiraga na Touchrwanda yavuze ko we na Bull dogg bavugana kuri Telephone ndetse babanye ntakibazo ari nabyo bashimangiye ku kuwa Mbere ubwo bahuraga bakamwenyura urugwiro ari rwose ku mpande zombi.

Jay Polly na Bull Dogg barwaniye mu kabyiniro bongeye gusubukura ubushuti
Jay Polly na Bull Dogg akanyamuneza ni kose hagati yabo

Jay Polly yashimangiye ko bashobora kongera kwihuza ntakabuza mu gihe bagenzi be baba babyifuje bakongera bagakora itsinda rya Tuff Gang ubwo babigerageje kenshi bikanga .

Yagize ati: “Tuff Gang ntaho yagiye nanjye ndi umutuff Gang  na Bulldogg niwe yayisezera akajya he ko Tuff Gang ari ibintu biturimo afite na Tatoo ku kaboko yanditseho Tuff Gang.”

Jay Polly na Bull Dogg barwaniye mu kabyiniro bongeye gusubukura ubushuti
Jay Polly kuri ubu ni umuhanzi wa The Mane

Ibi yabivuze nyuma y’uko Bulldogg hari hashize igihe atangaje ko yavuye muri Tuff Gang burundu ibyo yise ko isosi yaguyemo inshishi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU