Nzagupfira Episode 4, duherukana Emmerance ari mo abwira Nyina ko Nicole yamusabyekumufasha! Nyina yari ari kugerageza kubaza umukobwa we icyo Nicole yamusabye kumfasha!….

NZAGUPFIRA Episode 4 - Inkuru z'Urukundo

Emmerance ati “Mama, Nicole yansabye ibintu bikomeye! Gusa kuko nziko ari we umfasha buri kimwe cyose ntabwo nari kubyanga gusa birakomeye!” Mama Emmerance ati “Ariko wa mukobwa we ubwo uri mu ibi iki? Ko mbona kuvuga icyo Nicole yagusabye ko wamufasha byakugoye kubivuga, aho kubikora uzabishobora?” Emmerance ati “Ku bwanjyesinabishobora, gusa kuko tugizwe n’inkunga aduha, nzabishobora! Nicole yansabye,…”

Tugarutse kuri Muhorakeye;  yabonye icyumba, ndetse yaryamye! Nka saa saba z’ijoro, yumvise telefone yiwe isona, arebyeasanga ni Alarm ( igihe uregera muri Telephone cg ikindi gikoresho, ugamije ko icyo kintu kiza kugukangura isaha wateganyije igeze) n’uko arabyuka yicara ku buriri, atangira Gusenga agira ati:

“Uwiteka Nyirimpuhwe, Mana yumva Gusenga kwacu,  Mana itureberera; ngarutse Imbere y’Ubwiza bwawe ngo bumurikire! Nukuri dukora byinshi kandi bikubabaza ariko kuko utari umuntu wihanganira amakosa yacu, none Mwami ihangane wumve Gusenga k’Umuja wawe! Nukuri wandinze, kuva NYABINONI kugera i Kigali, si inzira nziza kuburyo nta mitego iri mo, ahubwo wagiye utegura iyo yose yifuzaga Ubugingo bwanjye , none dore ndatengamaye. Uwiteka ndagushimira kubw’Ubufasha wanyoherereje, Nukuri byaribikomeye ku muntu Nkanjye kuba nakwigeza hano, Ariko kuko ibintu byose byawe biba bipanze neza, wangobotse! Rero nabyo ndabigushimiye kandi uhe Umugisha uriya Mugaragu wawe! Nyemerera Ngusabe;kuzakomeza kundinda ndetse no kunyobora mu nzira zitunganye, Ibyo byose mbisabye mbyizeye mu Izina Rya Yesu Amen!”

Muhorakeye yongeye kuryama, Ariko abanza gufata telephone, aza kubona mo ubutumwa bugufi, arabufungura asanga bwaturutse kuri Kevin , bugira buti “Ndizera ko Umeze neza, Nkwifurije kugira Ijoro rihire.” Muhorakeye yahise yitsa Umutima, maze ahita yiyorosa!

Mu gitondo cya kurikiye ho, Nicole yakangutse kare, afata telephone amahamagara Emmerance! Undi nawe amwitaba afite ibitotsi! Nicole ati “Amakuru se sha?” Emmerance ati “Nimeza nubwo unkanguye nari nageze yo!”  Nicole ati “Abandi bana, nkubwije ukuri;kuva naba ho, nibwo bwa mbere mbuze ibitotsi bene aka kageni!” Emmerance ati “Nonese wabishyize he?” Nicole ati “Ariko se Emme, Urabona nasinzira nte kandi ntatuje? Erega nubwo wowe ubifata nk’ibyoroshye birakomeye!” Emmerance ati “Birakomeye rero byo! Ahubwo uze kwibukwa wohereze ya mafranga ya wa mukobwa twimuye! Ikindi ni ugusenga kuko uriya mukobwa yanyobeye, ndaza kukubwira ubu ntabwo nisanzuye!” Nicole ati “Sha gerageza urebe aho wikinga umbwire, kuko byantera gukomeza guhangayika!”

Emmerance yahise abyuka agenda agana inyuma y’iyo nzu, ati “Uziko uriya mukobwa abyuka mu gicuku agafata akanya agasenga? Kubeshya n’Icyaha, numiwe pe! ” Nicoleati “Ibyo ntacyo bimbwiye, kuko Imana asenga n’iyo n’abandi basenga. Ahubwo se wabonye uko muvugana?” Undi ati “Sha oya rwose, ahubwo reka njye kuba muganiriza, ndaza kukubwira!…”

Twigire Nyabinoni ( Iwabo wa Muhorakeye) ; Wa mubyeyi  yaravunikaga bikabije, ibyo byateye Abavandimwe be, kumuha umwana w’umukobwa, aza kumufasha, uwo mwana yakundaga kuganira n’uwo mubyeyi, Rimwe rero uwo mwana niko kubaza uwo mubyeyi ati “Ese Nyogoku, Mama wa Muhorakeye ko ntajya mubona aba he?” Uwo mubyeyi yarebye uwo Mwana, abura icyo amusubiza! Uwo Mwana yungamo ati “Ese Nyogoku, ko utambwira ahubwo ukarira? Nyogoku, mbwira kuko nabajije  Maman Arambwira ngo nzakubaze kuko ngo ni wowe ibizi!” uwo mubyeyi ati “Nzakubwira Mwana wa!”…

Tugarutse aho Muhorakeye ari: ari kumwe na Emmerance bari kuganira! Emmerance ati “Sha Rwose buriya ntiwakumva ukuntu nakwishimiye! Rimwe uzanyemerere ngutembereze uyu Mujyi, sibyo? ” Muhorakeye ati “ehh! Uyu Mujyi ko nabonye uteye ubwoba! Gusa nta kibazo, Nanjye nabonye uri akana keza!”

Nyuma y’amasomo, Muhorakeye akenshi wasangaga ari Kwiga, cyangwa se akaba ari mo gusoma BIBILIYA. Igihe kimwe yari yicaye ku ga gakingo kari mu kigo. Kevinaza aje kumuramutsa! Araza amuturuka inyuma , yashatse ku mukanga, ariko arisubira! Yakoze mu mufuka w’ipantaro akuramo Ururabo ruto cyane, arujugunya imbere ya Muhorakeye, Ariko rumuca hejuru rugwa imbere ye. Muhorakeye arubonye akebuka ashaka kureba urutaye aho! Abona ni wa musore,ahita ahaguruka barahoberana!!Kevin ahita aca bugufi atora rwa Rurabo  aruhereza uwo Mwali, nuko Muhorakeye aramushimira!

Muhorakeye yahise akura mo umupira wo kwifubika yari yambaye, awusasa aho hasi, nuko aha Ikaze Kevin bicara aho. Kevin yatunguwe n’icyo gikorwa , Ariko abigira ibanga! Muhorakeye ati “Amakuru se Yanyu?” Kevin ati “Sha amakuru ni meza, murugo nabo barakomeye ndetse na muzehe( Papa Kevin ) yambwiye ngo Ngusuhuze!” Muhorakeyeyabaye nk’uwikanze! Ati “Nonese muzehe uranyibuka? ” Kevin ati “Oh! Sha arakwibuka cyane! Ahubwo se uwagusaba akantu gato?” Muhorakeye ati “Nukuri biranshimishije! Nonese muvandi urifuza kunsaba agaki? Mbwira numve ko nagashobora!”

Kevinati “Erega ntikagoye cyane! Ndifuza kugutumira!” Muhorakeye ati “Untumira Hehe? Ugiye gukora ubukwe se? Cyangwa hari umwana ugiye kubyara muri Batisimu?” Kevin ati “Muri ibyo byose ntacyo Njyiye gukora, ahubwo ndifuza ko ku munsi nizihizaho Italiki y’Amavuko yanjye , wazazatugasangira  ibyo byishimo!” Muhorakeye yahise azana amarira ku maso! Kevin byaramutunguye cyane! Ati “Mana yanjye! Ubaye iki? Muhorakeye? Ntushaka kuza se basi?”

Muhorakeye yahise yihanagura amarira areba mu maso ha Kevin, ati “Iyo numvise ibintu bijyanye n’Isabukuru nibuka ko aribyo byatumye mba Imfubyi!Kandi nabigize mo uruhare!” Kevin yahise nawe atungurwa! Ati “Ngo iki Muhorakeye? Wabigize mo uruhare ute?” Muhorakeye ati “Mama wanjye, yitabye Imana ubwo nari ndi kuvuka! Papa wanjye bamuhamagaye bamubwira iyo nkuru mbi, kandi yari atwaye Imodoka, ngo ihita ita umuhanda! Nuko Data nawe ava mu mubiri atyo! Bagiye umunsi umwe! Kandi iyo Mama ataza kumbyara ubu aba atengamaye! None namukoze ho.” Muhorakeye yahise asuka Amarira! Kevin nawe byaramubabaje cyane!

Nuko ati “Disi Birumvikana! Gusa si wowe wabiteye, kuko ntabwo ari wowe wamwishe, rero wikwishinza ibyo utakoze! Mu buzima turavuka ariko buriya iyo umuntu avutse, aba anatangije italiki azapfira ho, iyo taliki ntashobora kuyirenga! Ikindirero buri wese aba afite icyo azazira.Buriya uko byagenze Niko byari biteganyijwe! Ngaho Ihangane muvandi! Nonese uzanyemerera uze?”

Ku rundi ruhande: Dudu na Nicole bari kuganira! Nicole ati “Reka Sha! Nonese Mujya mubiganira ho?” Dudu ati “Cyane Nukuri! Hano murugo baramuzi! Data we amukunda kubi, uba usangaari kumutaka afatanyije n’umuhungu we byacitse!” Nicole ati “Sha ndumva byararangiye! Nshatse nakwituriza, Ubundi nkiyakira!”  Dudu ati “ntibyarangiye!  Ahubwo ndifuza ko wazaza mu kirori kizabera hano murugo! Gusa n’uwo mukobwa azaba ahari!” Nicole ati “Ibaze nukuri! Ubwo se yatumiwe nande? ” undi ati “Yatumiwe na Papa! Gusa Maman ntibyamushimishije! Kuko mbona yikundira wowe!”  Nicole ati “Nungutse Igitekerezo! Kandi ndakeka kizamasha gukemura ikibazo mfite! Ahubwo reka Nkubwire uko kimeze!……”

IHEREZO rya Nzagupfira Episode 4.

Umwansitsi: DUSHIMIMANA Samuel (Sam’Story)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU