Nzagupfira Episode 5, duherukana Nicole abwira Dudu ko afite igitekerezo! Ati “ahubwo reka nkubwire uko kimeze!” Dudu ati “mbwira numve wabona kidufashije!”

NZAGUPFIRA Episode 5 - Inkuru z'Urukundo

Nicole ati “Ese uriya munsi uwawugira uwanyuma?” Dudu ati “uwanyuma gute se Nicole? ” Nicole ati “Nyine, tukamushyirira mo Urusenda!” Dudu ati “Nonese ntabwo uriya mukobwa arya urusenda? Iyo aruriye aba iki? Ubwo rero niko yababeshye? Ni kagende ko gapfe!” Nicole ati “Oya. Si ibyo mvuze! ” Dudu ati “Nonese uvuze ngo iki?” Nicole ati “Tukamushyirira mo akantu mu mafunguro ye!”   Dudu ati “Mu izina rya Yesu! Mana yanjye! Nonese Nico, urashaka kumwica? Ubwo se urumva utaba uteye musaza wanjye ibibazo? Ndetse kandi n’ababyeyi banjye bashobora guhita bafungwa kuko uwo muntu yaba yapfiriye iwacu!” Nicole ati “Apfira iwanyu ate se? Humura yewe ntukagire ubwoba! Ubwo burozi bushobora kumara icyumweru cyose! Kuko bugenda bumwica gake gake!” Dudu ati “Nonese uzabukura he?”  Nicole ati “Umva sha! Hari umuntu w’i Nyamirambo tuziranye ubucuruza! Ikindi kandi nareba uwo ntuma ku buryo nta ngaruka byatugira ho!…”

Kurundi ruhande aho Muhorakeye yicaye;Ari gusoma Bibiliya.Nuko ati “iri jambo riranyubatse! Ngo «Ariko numwumvira by’ukuri ugakoraibyo nzavuga byose, Nanjye nzaba Umwanzi w’abanzi bawe n’Umubisha w’Ababisha bawe!»{Kuva 23:22}” nuko ati “Cyakoze nibyo! Mwami urabizi ko nta ntege mfite! Rero mpora nishingikirije kuri wowe, kuko ni wowe wo kundwanirira!”  Akiri aho Emmerance yahise amusanga aho,aramubwira ati “Bite se? Ariko ukunda gusoma Bibiliya cyane ni ukuri! Uziko wagira ngo uri Maman Pasteur!” Muhorakeye ati “Sha sinzi Nanjye uko binza mo kuko nisanga byabaye. Naho ubundi amakuru nimeza! ” Emmerance ati “Kariya karabo se nabonye? Nawe usigaye umpisha kandi turi inshuti koko? ” Muhorakeye ati “Yebabawe! Sha ni ukuri sinaguhisha pe! ahubwo nuko byanciye mo!”  Emmerance ati “Nonese ni inde waruguhaye?” Muhorakeye ati “Ni umusore witwa Kevin! Uramuzi se?” Emmerance ati “Ndamuzi cyane! Burya se muraziranye?” Muhorakeye ati “Si cyane! Ariko ndamuzi! ” Emmerance ati “Reka nitabe iyi telephone ndaje! ”

Yahise asiga Muhorakeye aho, Ahita yitaba iyo Telephone ati “Nisawa sha!Ahubwo ngufitiye amakuru n’ubwo ari mabi!” Undi ati “mbwira se?Habaye iki?” Emmerance, ati “Kevin byanze bikunze akunda uriya mukobwa! Uziko yamuhaye indabo? Nico ushatse wareka tugashyira agapira hasi!” Nicole yatangiye kuvuga arira! Ati “Arikose Mana yanjye uwo mupfu yahaye iki uriya musore? Ngo yamuhaye urarubo? Byihorere nzamwereka!”  Emmerance ati “Wereka nde se?” Nicole ati “Sha Tega moto unsange murugo nkubwire!” undi ati “ndaje! ”

Twigire NYABINONI ( iwabo wa Muhorakeye ) Wa Mukecuru ari kwahira ubwatsi bw’inka! Wa musore wigeze kumuca ho ari kwahira (Niyomugabo), Yahise aza agana aho uwo mubyeyi yari ari, nuko ati “Mwiriwe Nyogoku!” Undi nawe ati “Mwiriwe Niyomuga( Niyomugabo) , amakuru se ko uri kwiyanduriza Ingozi (Ubwoko bw’Inkweto)?” Niyomugabo ati “Muhorakeye yabashakaga kuri Telefoone! ”

Niyomugabo yahise abipa Muhorakeye. Nka nyuma y’iminota 3 yahise ahamagara! Nuko uwo musore aramwiraba , ndetse aramubwira ati “Yego nahageze reka muguhe!” Uwo Mukecuru ati “ Uraho neza Muhorake?” Muhorakeye ati “Muraho Maman!!Amakuru? Njyewe nimeza gusa nkumbuye ibijumba ndetse n’Imyumbati!” uwo mubyeyi ati “mwana wa, gushobora, ibijumba koko? Reka si ibyo gukumburwa! Ndumva warahinduye ijwi  Rwose!,….”

Dusubiye aho Emmerance ari: yari yagiye iwabo! Wa mubyeyi yari yifashe ku munwa ati “ ni icyo cyakujyanye hariya? Urumvakumena amaraso y’Inzirakarengane biri bukungure iki?”  Emmerance ati “Mama, murandenganya kuko njyewe nta yandi mahitamo mfite, nonese nimbyanga bakadusohora mu nzu kubera kubura ubwishyu byo bizamara iki? Ngomba kumufasha kuko nawe aramfasha Rwose! Ahubwo se Mamako yantumye uwo muti ndawugura he?” Mama Emmerance ati “Umuti nta soni? Wavuze ko ari uburozi? mpereza ayo mafranga nzawushaka  gusa ibizaba ho muzabyirengere!”

Kwa Nicole; Nicole yambaye neza cyane! Yahise afata telephone ahamagara umuntu, Nicole ati “Dudu ndaje Sha! Ndi kwisiga aga puderi, ndahita nza! Na twa tuntu twabonetse, mbese ubu ikibazokigiye gukemuka!” Dudu nawe ati “Sha mfite ubwoba ni ukuri! Uziko numva nshaka kukureka ukabyikorana?” Nicole ati “Erega Dudu nta mpamvu yo guhangayika! Uyu muti njyewe ndawuzi neza, wica gahoro gahoro!”

Dudu ati “ngaho banguka rero!”

Aho Muhorakeye ari: ari kwambara gusa yambaye agapantaro karekuye hasi, ndetse n’udukweto dufunze! Si ibyo gusa kuko yambaye ishatiy’amaboko maremare! Yarengeje ho agakote gafite ibarya ry’Umukara.Yahise asohoka Igipangu!

Mu gitondo cyakurikiye uwo munsi! Dudu yahamagaye Nicole aramubwira ati “wa muti urarikoze!!!!!”

Ese maye umugambi bacuze urabahiriye?

IHEREZO rya Nzagupfira Episode 5

Umwanditsi: DUSHIMIMANA Samuel (Sam’Story)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU